Ntungamo: Bahangayikishijwe n’inka zambutswa rwihishwa ziva mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’amatungo muri Uganda, Bright Rwamirama, yaburiye abaturage bo mu Karere ka Ntungamo bashinjwa kwinjiza inka rwihishwa zivuye mu Rwanda ko abazajya bafatwa bazajya bamburwa izo nka zikagurishwa mu cyamunara.

Abayozobozi bo muri aka karere nk’uko tubikesha NTV, bavuga ko abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bakomeje kurenga ku mabwiriza ashyira mu kato amatungo yo mu burengerazuba bwa Uganda.

Bavuga ko ku ruhande rw’u Rwanda hari isoko rya Kizinga aho abacuruzi b’Abagande bambuka bakajya kurangurayo inka bakazinjiza mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe mu masaha y’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ntungamo, George Bakunda, avuga ko isiko ry’amatungo muri aka karere ryafunzwe kubera guma mu rugo ndetse n’ibyorezo byadutse byibasira amatungo birimo uburenge na Pox.

Uyu yongeyeho ko ubu amatungo agera kuri 300 yafashwe mu bice bitandukanye avanwa mu Karere ka Kasese yerekezwa I Kampala.

Ku ruhande rwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’amatungo, Bright Rwamirama yabwiye NTV ko inama yagiriye abayobozi b’aka karere ka Ntungamo ari uguhangana n’abinjiza izi nka bavuga ko batizeye ubuzima bwazo bazikuye mu Rwanda.

Yagize ati “ Umucuruzi nazajya afatwa mu ijoro yarenze ku mategeko, izo nka zigomba gushyirwa mu cyamunara.”

Ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri aka karere, Dr Yaake Basulila, yagiriye inama abaturage abasaba kujya bakoresha inzira zemewe n’amategeko bakajya banagaragaza ibyangombwa byerekana ko izo nka binjiza zifite ubuzima buzira umuze.

Umuyobozi w’aka karere, George Bakunda we ati “ Ntidushobora kumenya ifamu zivuyemo, ntidushobora kwemeza uko ubuzima bwazo bwifashe…kuri twe kugirango duhangane n’ibyorezo biduhangayikishije, nk’Akarere ka Ntungamo, kuko dufite amahirwe ko muri aka karere tukibasha kubigenzura, turamutse twemeye aya matungo ava mu gihugu cy’abaturanyi tutazi neza aho aturutse, twaba dufite ibyago byo kwandura ibyorezo turi kugerageza kurwanya…”

Yongeyeho ko mu nama bagiranye n’umunyamabanga wa leta bemeje ko bazakomeza kutemrera aya matungo kwinjira mu karere kabo, baramuka bagize imodoka bafata ziyinjiza zikazajya zifatwa izo nka zigashyirwa mu cyamunara.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *