Ntuzahore umugabo kuguca inyuma- Huddah Monroe uvuga ko akijijwe n’igitsina cye

Sangiza iyi nkuru

Umunya-kenyakazi uzwi ku izina rya Huddah Monroe aragira inama abagore kwirinda gushwana n’abagabo babo ngo ni uko babaciye inyuma, ahubwo ko byabaho mu gihe batabasha gushaka amafaranga.

Huddah ni umukobwa uzwiho cyane gutangaza amagambo akavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe akitwa indaya n’ibindi bitandukanye.

Huddah Monroe, yakunze kwigamba ko imitungo afite ayikesha igitsina cye, umwaka ushize ubwo yabicishaga ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati :Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze ( ROLLS ROYCE ), mukomeza gukora akazi k’ububoyi” aya magambo yayashyiranyeho n’ifoto ye ari imbere y’iyo modoka ye ihenze.

Kuri iyi nshuro abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Huddah yagize ati “Ndabwira umugabo wanjye, ashobora gusambana n’uwo ashaka wese, icyangombwa ni uko uzi ko wirinze, ndetse ntunagwe mu rukundo, wowe mpa amafaranga yawe, abana bawe ndetse n’amarangamutima yawe, ibyo ni byiza.

Arakomeza abwira abagore, ati “ Ntuzate umugabo wawe ngo ni uko yaguciye inyuma, uzamute ari uko yagukubise [Ihohoterwa rikorerwa mu ngo] na none kandi uzamute ari uko yabuze ubwenge bwo gushaka amafaranga,…’.

Uzirinde kuba umugore wo mu rugo, uzabe umugore uhora ufite ibyo uhugiyeho [akazi kabyara amafaranga], nuba uhuze ntabwo uzabona akanya ko kwita ku by’uko umugabo yaguciye inyuma”.

Uyu mukobwa yakomeje abwira abagore ko igihe cyose nabo bumva bashaka gukora imibonano n’abandi bagabo bashaka kubikora, ikirenze kuri ibyo bakirinda.

Ati “Mu gihe wumva ushaka umugabo utari uwawe cyangwa se inshuti yundi, genda muryamane, ariko wikingire kandi wirinde ko umugabo wawe abimenya cyangwa ngo ugwe mu rukundo, turi ibiremwa kandi ubuzima ni ubwo kubaho,…”.

Akomeza abagira inama yo kuba babyara abana ahandi, cyangwa gukora ubwo busambanyi batikingiye ku buryo bwabakururira uburwayi, ari nako abakangurira gukora ibyo byose ari nako bashaka amafaranga.

Huddah Monroe, yahagarariye igihugu cya Kenya muri Big Brother Africa mu mwaka wa 2014 (BBA), azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ashyiraho amafoto ye yamamaza mu gihe hari n’abayafata nk’ashotora abagabo cyangwa se kwiyandarika.

H2
Huddah avuga ko imitungo afite ayikesha umubiri we

h1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *