Ntuzambure imyenda umugabo wawe, impano umubyeyi yahaye umukobwa we washyingiwe

Sangiza iyi nkuru

Nyina yamupfunyikiye impano iri mu gikarito kinini , gisumbya ubunini izindi mpano zose yahawe ku munsi w’ubukwe bwe, mbere yo kumuha imbuto umubyeyi agenera umwana.

Nubwo, cyari igikarito kinini, harimo agapapuro gato, kanditseho ngo “Ntuzambure imyenda umugabo wawe”

Ubwo yahamburaga impano yari yahawe n’abantu benshi mu bukwe bwe, yafashe igikarito kinini atangira kugifungura vuba vuba yihuta n’amatsiko menshi kuko yibukaga neza ko yayihawe na nyina mu bukwe bwe.

Yashakaga kumenya ni iki nyina yamuhaye!

Igikarito cyari cyoroshye cyane , aragifungura, asangamo agapapuro gato kanditseho,Ngo “Ntuzambure imyenda umugabo wawe”. Nta yandi magambo yari yanditseho !

Byaramutangaje cyane kuko yari yamaze kurongorwa kandi icyo gikorwa cyo gukuramo imyenda umugabo we yaragikoze, ubwo bari bari mu kwezi kwa buki (honey moon) !

Umunsi wakurikiyeho yabonanye na nyina nyina , amubaza icyo yashakaga kuvuga. Nibwo atangiye kumusobanurira amubwira ati “Kamwe mu kazi gakomeye mu rugo (Mu rushako) ni -Uguhishira umugabo wawe, ako ni akazi kawe ugomba kumufashamo nk’umugore we!”

Akomeza amusobanurira agira ati “Nta muntu wuzuye udakosa , birashoboka ko uzamusangana inenge yaba ku mubiri we cyangwa se mu mico ye, gerageza kumuhishira inenge ze!”

Akomeza amubwira ati ” Iyo utangiye kuzibwira inshuti zawe uba uri kwambura imyenda no gutesha agaciro umugabo wawe imbere yabo ubibwira!”

Akomeza agira ati “Umenye ko uruhererekane rutazagarukira ku wo wabibwiye gusa, kuko nk’uko byakunaniye kwifata ukabwira inshuti zawe ko umugabo wawe ameze gutya na gutya , ni nako nabo bazananirwa kwifata , bazagenda nabo babibwire inshuti zabo , babibwire abagabo babo , nabo babiganire usange inkuru ze ahantu hose zahageze n’aho akorera ku kazi ke bizabageraho!”

Akomeza amuha impanuro agira ati”Aho azajya aca , abantu bazajya bamureba bamurebere mu ndorerwamo ya za nenge ze , kabone n’ubwo yakora ikintu cyiza , abantu bazibonera za nenge ze , maze bamusuzugure!”

Wa mukobwa abaza nyina n’ubwoba bwinshi ati ” None se Mama nzakore iki umunsi nananiwe kwihanganira inenge ze?”

Nyina aramusubiza ati “Niba afite imico mibi gerageza kuganira na we , nimba hari inenge afite ku mubiri we , imenyereze kubana nazo , uramenye ntuzamuhoze ku nkeke ku kintu adashoboye guhindura , kuko si we wiremye , nawe ubwawe nturi shyashya afite ibyo agomba kwihanganiraho!”

Akomeza agira ati ” Kandi n’abo ubwira , abagabo babo nabo bafite inenge zikomeye wenda kuruta iz’umugabo wawe, n’uko bo abagore babo batazitangaza!”

Nyina asoza abaza umukobwa we ati “None se mwana wanjye , umugabo wawe aramutse afite uturenge duto , nubibwira inshuti yawe , utwo turenge tuzahita tuba tunini ? ” Umwana ati “Oyaaa , Mama ntabwo byahinduka ngo bibe binini …”

Arongera ati ” Rero nta mpamvu yo kubibwira abantu , bana na we neza n’izo nenge ze!”

umugore wumviye umubyeyi
Ibyishimo mu biranga umuryango ubanye neza

Umukobwa ahita asubira iwe mu rugo, yishimye anishimiye urugo rwe uko yarusanze …

Burya umugore wagiye muri “Bambwiye …, Numvise …,” aba ameze nka wa mugezi w’isuri wisiba!Reka Tureke kuba ba ambasaderi (ambassador) b’ibibi bya bagenzi bacu! Reka twamagane amagambo mu ngo zacu, maze dushishikazwe no kuzubaka zigakomera.

Havugimana P./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *