Nuba jenerali nkanjye uzarye ihene yose- Gen. Mudacumura

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bahoze mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda, (FDLR) avuga ko Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura, wayoboraga FOCA yakundaga kwibutsa abasirikare bamurinda ko baba bitonze gushaka kurya neza kandi bafite amapeti mato.

Uyu winjiye ubwo FDLR yitwaga ALIR yabwiye Bwiza.com ko Gen. Mudacumura yikubiraga ifunguro “ryiza” ryabaga ryakuwe muri operasiyo zitwaga izo gushaka la ravitaillement.

Ku ngingo yo kurya amatungo magufi yabaga yasahuwe mu baturage, hari izageraga muri haut commandemant, byumvikane ko zagengwaga na Mudacumura, umugaba w’ingabo. Aha ngo ihene yayishyiraga mu ihema rye, akazajya ayiryaho yitonze umunsi ku munsi.

Bamwe mu basirikare be ba hafi, ntibishimiraga iyi migirire bavuga ko ari ukwikubira. We mu gusubiza yagiraga ati ” Nuba jenerali nkanjye uzarye ihene yose.”

Lt. Gen. Sylvestre Mudacumura warashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ku wa 17 Nzeri 2019 zimusanze mu birindiro bye ahitwa Makomalehe muri Rutshuru.

Lt Gen Mudacumura wari ufite imyaka 65 y’amavuko yarindwaga n’abasirikare 120 mu misozi ikikije aho yabaga, akagira n’abandi barwanyi babarirwa muri 30 bamuba iruhande nk’uko umwe mu barwanyi babanye na we yigeze kubitangariza Kigali Today.

Lt Gen Mudacumura yari umwe mu bayobozi ba FDLR bashakishwaga ku rwego mpuzamahanga aho Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa.

Mudacumura yavutse mu 1954. Yari umuyobozi w’igisirikare cya FDLR ariko akaba yungirije Gen Maj Rumuri uyobora umutwe wa FDLR.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nuba jenerali nkanjye uzarye ihene yose- Gen. Mudacumura
    Kosora aho wanditse la vitaillement uhandike ravitaillement
    Ntawabarenganya

  2. Nuba jenerali nkanjye uzarye ihene yose- Gen. Mudacumura
    Kosora aho wanditse la vitaillement uhandike ravitaillement
    Ntawabarenganya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *