Abanyamuryango bibumbiye muri Koperative izwi nka KOGUGU ( Koperative Guhinga no Guhunika ) ibirayi mu karere ka Nyabihu babajwe no kutishyurwa ingurane y’ibyabo byigaruriwe n’akarere mu myaka umunani ishize ndetse ngo bakaba barasiragiye inshuro nyinshi mu myaka 8 ishize bishyuza ariko ngo amaso agahera mu kirere.
Ni Koperative ngo yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2005 kuko mbere yaho yakoraga nk’ishyirahamwe ryari rizwi nka IAN (Ihuriri ry’amashyirahamwe ya Komini), Komini yaje guhinduka akarere ka Buhoma. Iri shyirahamwe ritangira imirimo y’ubuhinzi bw’ibirayi ryari rigamije guteza imbere umuhinzi kandi rikorera mu mbago z’icyari akarere ka Buhoma kahindutse Nyabihu y’ubu aho iri shyirahamwe ryagiranye amasezerano n’akarere rigatizwa ubutaka ariko ibikorerwa hejuru y’ubutaka bikaba iby’ishyirahamwe.
Ntibyatinze kuko ngo ku bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative ( RCA) iri shyirahamwe IAN ryaje guhindurwa Koperative yo guhinga no guhunika ibirayi (KOGUGU) Koperative ihabwa n’ubuzima gatozi ibumbirahamwe ya mashyirahamwe yose yakoreraga mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu, bityo yagura n’imirimo kuko hongeyemo n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’ifumbire n’imiti (Detane).

Uko ibihe byagiye biha ibindi, ahagana mu mwaka wa 2012 na 2014, akarere ka Nyabihu kaje gufata ingamba zo kuzitira ubutaka bwako bwose ari nabwo abari babutuyemo harimo na Banki y’abaturage ya Rubaya bimurwa ariko bagahabwa ingurane z’ibyabo byari hejuru y’ubutaka. Barishyuwe barimuka ariko Koperative KOGUGU yo ntiyishyurwa na n’ubu imyaka ibaye umunani abanyamuryango bishyuza none bavuga ko amaso yaheze mu kirere. Barasaba kwishyurwa nkuko n’abandi bishyuwe gusa bo ngo nuko babahozwa ku cyizere kidashira n’ubuyobozi.
Abanyamuryango ba KOGUGU bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego nyinshi zirimo n’iz’Akarere, intumwa za rubanda, Urwego rw’Umuvunyi, rwanageze ubwo rusaba akarere gukurikirana iby’iki kibazo no kugikemura byihuse, ariko kugeza ubu amaso yabo yaheze mu kirere kuko nta gisubizo gifatika babona.
Perezida wa Koperative KOGUGU , Murego Papias, yabwiye Bwiza.com ko nyuma y’uko akarere kazitiye , kasabye ko abahatuye bahava , bagahagarika ibikorwa byabo aribwo nabo babihagaritse ariko imwe mu nzu zabo ikodeshwa akarere ku bihumbi ijana buri kwezi (100.000 frw) ariko nayo ngo amezi agera ku icumi yose akarere ntikigeze kayabishyura.
Agira ati ” Twakoreraga muri izi nzu, duhinga n’umurima uzegereye ariko akarere kamaze kuzitira ubutaka bwose badusaba guhagarika ibikorwa bakaduha ingurane ariko kugeza na n’ubu nta ngurane turabona kandi imyaka ibaye umunani. Twaranditse, twishyuza ingurane yacu n’ubukode, twarahebye, ndetse akenshi nkunda kuzana na Komite nyobozi hano ku karere kwishyuza , bakatubeshyabeshya kandi tuza tuvuye mu mirenge itandukanye twitegeye imodoka. guhomba byinshi rwose.”
Yakomeje agira ati ” Uretse guhinga no guhunika ibirayi, twacuruzaga ifumbire na Detane mu korohereza abahinzi ndetse tukanakora n’ubucuruzi bw’ibishyimbo, impungure, amashaza byose tukagurirwa n’abanyamuryango n’abandi baturage bose kandi kuri make , bityo baduhagarikira ubucuruzi turahomba.Twari dufite ikigega cyahunikaga Toni 75 ariko ubu ntitwahunikamo kuko uruhande rumwe rwahindutse ububiko bw’akarere mu gihe urundii ruhande rwabaye icumbi ry’abapolisi. Turi abo gutabarwa rwose kuko turababaye ndetse turashonje kandi ariho twakuraga amaramuko n’imizamukire yacu nk’abaturage. Nta terambere hano muri Nyabihu, akarere kari kutuzambiriza. Abanyamuryango basaga 1000 bigunze kandi bari bafite icyo gukora koko!!! Nibaduhe ingurane yacu tujye gukorera aho twisagaguye”.
Madame Godelieve nawe ni umunyamuryango wabwiye Bwiza.com ko yahuye n’igihombo kinini ugereranije nuko yari ameze bataragwa mu gihombo.
Agira ati ” Nabaye umuhinzi ntangarugero nkiri muri Koperative none ubu nasubiye inyuma. Igihe nashakaga guhinga, nazaga hano ngafata imbuto y’ibirayi nshaka , ngafata umuti nkajya guhinga, nkeza neza nkabona amafaranga ariko ubu mbihinze sinabona umusaruro nkuwo nabonaga kuko aho nakuraga ubushobozi hatakibaho. Ku bwanjye , akarere kansubije inyuma cyane ko nigeze no kuba intangarugero mu bahinzi mu karere kuko mu mwaka wa 2013 nabaye uwa mbere mu bahinzi..”
Abagize iyi Koperative bagaragaza ko bakeneye ingurane z’ibyabo harimo umurima, inzu bifashishaga mu guhunika umusaruro w’ibirayi usaga toni 75, hakaba n’indi bacururizamo ifumbire n’ibikoresho by’ubuhinzi, na yo baje guhagarika gukoreramo bakayikodesha akarere ku bwishyu bwa 100,000 frw ku kwezi none kakaba kayimaranye amezi agera ku icumi katishyura.
Kuri ubu ngo ahari iyo mitungo, ari na ho bakoreraga imirimo ya buri munsi ya Koperative, ngo ntibahafite ubwinyagamburiro, kuko hazengurutswe n’uruzitiro, n’izindi nyubako zitangirwamo serivisi ku rwego rw’Akarere, harimo Farumasi y’akarere, inyubako ikorerwamo na Polisi, icyumba mberabyombi cy’Akarere, inzu y’ibiro by’ubutaka; iyo mitungo yo ikaba yarasigayemo hagati.
Ku bwabo ngo byaba ari ibintu bidahesheje ishema umunyamuryango wa Koperative nk’umuhinzi w’ibirayi w’intangarugero. Gusa bakifuza ko bahabwa ingurane z’ibyabo bahora bizezwa, kugira ngo babone uko bajya gushaka ahandi hantu bakorera bisanzuye bakarushaho kuzanzamuka bakava mu bwigunge basigayemo mu gihe abandi bakomeje intambwe ikataje mu iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, mu kiganiro na Bwiza.com, yijeje aba banyamuryango ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo, ku buryo kizakemurwa bitarenze ukwezi kwa kabiri, umwaka wa 2023..
Yagize ati: “Ikibazo cyabo koko gikwiriye kumvwa, tukagisubiza tugendeye ku byo igenagaciro rizagaragaza.. Amasezerano hagati y’akarere na Koperative yavugaga ko ubutaka ari ubw’akarere mu gihe ibiri hejuru y’ubutaka ari ibyo byabo. Byanditse ko igihe bizaba ngombwa ko akarere kabukenera cyangwa se nabo bakifuza guhagarika ibyo barimo gakora hazabaho kubishyura ibyo bikorwa biri hejuru akarere nako kagahamana ubutaka bwako.
Ibyo ngibyo rero ntabwo twabyanga ariko na none bisaba ko ibintu byari byakozwe mu masezerano yanditse, nabo bakwandika basaba ingurane y’ibintu byabo cyane ko ibikorwa bakoreragamo ari ibikorwa byiza. Nkuko babivuga, nyuma y’iyo baruwa bazandika, tugomba kureba agaciro kabyo ndetse tukareba n’uburyo twayashyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ahubwo tugasaba ko izo nyandiko zakorwa vuba bakazishyrwa mu kwzi kwa kabiri/2023 cyangwa mbere yaho.”
Ni henshi mu gihugu hakomeje kumvikana ibibazo mu makoperative ahura n’ibihombo cyangwa agasenyuka burundu aho usanga abaturage bayabarizwamo bataka gusubira inyuma mu iterambere bigizwemo uruhare n’abakabafashije ngo bakomeze bagere ku nzozi zabo.
SETORA Janvier


