Abaturage batuye mu murenge wa Rugera,akagari ka Rurembo ho mu karere ka Nyabihu batangaje ko batemeranywa n’umwanzuro ubuyobozi bwafashe wo kubishyuza amafaranga 8 ku ijerekani imwe y’amazi mu gihe bari basanzwe bishyura neza amafaranga 300 ku kwezi.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com,Umuyobozi w’umudugudu wa Gahama, umwe mu midugudu igize aka kagari ka Rurembo, Jean Bosco Ndagijimana yatangaje ko abaturage batuye umudugudu we batanyuzwe n’uyu mwanzuro wo kwishyura frw 8 kuri buri jerekani kuko ngo basanga ari ari igiciro kiri hejuru ugereranyije n’ingano y’amazi urugo rumwe ruvoma ku munsi.
Jean Bosco Ndagijimana yagize ati”Twabyemeye kubera ko ari itegeko ry’abayobozi gusa ntitubyishimiye”.
Uyu muyobozi yongeyeho ko abaturage bifuza gukomeza kwishyura amazi hifashishijwe uburyo bwari busanzwe bwo kwishyura frw 300 buri kwezi kuri buri rugo.
Umunyamabanaga Nshingwabkorwa w’Akagari ka Rurembo Deogratias Seruvugo yavuze ko uburyo bwo kwishyuza amazi ari umwanzuro wavuye mu nama yabaye ku wa 5 Mutarama 2018 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amazi abaturage bahawe na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame.
Bwana Deogratias Seruvugo yagize ati”Abaturage basanzwe batanga frw 300 gusa byagaragayeko bayishyura nabi bityo abatsindiye isoko ryo kubungabunga uyu muyoboro w’amazi,RADEC bahitamo guhindura uburyo bwo kwishyuza amazi kugira ngo akomeze kugirira akamaro abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera,Placide Bizimana yavuze ko iki kibazo atakizi gusa ngo ubuyobozi bw’umurenge bwiteguye kuganira n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bwa RADEC kuri iyi ngingo kugira ngo abaturage bakomeze kuvoma amazi badahenzwe,ku giciro bumvikanyeho nta kandi hanatangwa umusanzu wo gusana uyu umuyoboro w’amazi igihe cyose waba wangiritse.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Theoneste Uwanzwenuwe yavuze ko ari ubwa mbere acyumvise ariko ngo agiye kugikurikirana ku buryo umuti w’iki kibazo kiri bushakirwe umuti mu maguru mashya bitewe n’uko amazi ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
“Tugiye kwegera aba baturage ndetse n’abatsindiye isoko ryo kubungabunga uyu muyoboro w’amazi kugira ngo twumvikane ku giciro cy’amazi,nibinanirana tuzifashisha icyo amategeko ya RURA ateganya”
Bwana Theoneste Uwanzwenuwe yijeje ko hazabaho ubwumvikane bityo abaturage bagakomeza kuvoma amazi nk’uko byari bisanzwe kandi n’umuyoboro ukabungwabungwaa uko bikwiriye.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


