Bamwe mu batuye Umurenge wa Bigogwe barinubira gukubitwa n’abayobozi babo. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko har’icyo bugiye gukora kuri iki kibazo cyagaragajwe n’ abaturage.
Abaturage bo mu kagali ka Kijote ko mu murenge wa Bigogwe nibo bavuga ko bakubitwa n’ubuyobozi mu nzego zibegereye.
Umwe yagize ati: “aho kugira ngo bajye baratabara abaturage, ahubwo abayobozi nibo basigaye bakora urugomo.”
Undi ati: “ni ukwihanira bakanica!”
Urugero rwa hafi, nk’uko iyi nkuru ya Isango Star, ivuga ni urw’abo mu rugo rwo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma baherutse gusangwa mu nzu mu masaha y’ijoro, bagakubitwa n’abari barimo umuyobozi w’Akagari kugeza umwe apfuye.
Umuturage umwe ati: “baba baramusohoye hamwe n’umugore we, babanza guhotora ukuboko k’umugore, baba baravuze ngo ‘sohoka!’ turi kugushaka twebwe nk’abayobozi.”
“ bamuhotoraga ukuboko bavuga ngo narange umugabo we kubera bari baryamye hamwe. Umudamu yaraje, basumira umwana wanjye bamukubitira hano, dore aho bamunyujije bari kumukurura hasi. Baje bamukubita fer a beton!”
Mukandayisenga Antoinette; Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikira aya makuru y’abayobozi bakubita abo bayobora n’abo bifashisha kugira ngo babiryozwe.
Yagize ati: “ashobora kuba yarabigizemo uruhare rwo gukubitwa ariko abandi bakavuga ko yarasanzwe yari afite ikibazo. Ariko ikiriho ni uko uwo muyobozi bivugwaho ko yabikoze ari mu maboko y’ubutabera. Buriya ubutabera buradufasha gukomeza gukurikirana, ukuri kuzagaragara. Nibigaragara ko yabigizemo uruhare azabihanirwa.”


One Response
Nyabihu: Barambiwe inkoni z’abayobozi
Aba bantu bakubita abturage ariko baba muyibe Leta?