Nyabihu: Gitifu w’umurenge yatunguranye ubwo yagaragaraga mu ruhame yikoreye inkwi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Muramba mu Karere ka Nyabihu, Ngandu Marcel, yagaragaye mu muhanda yikoreye umutwaro w’inkwi bigaragara ko yari yakiriye umucecuru, ibintu byatangaje bikanatungura abantu bamubonye.

Uwo muyobozi ngo yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.

Ngandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi, avuga ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.

Yagize ati” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.”

Source: Kigali Today

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *