Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifatanyije n’abatuye bo mu karere ka Nyabihu, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, aho mu ijambo yabagejejeho yanabasabye gutoza abana uburinganire n’iterambere bakiri bato.
Jeanette Kagame yasobanuye ko umugore w’umunyarwandakazi ari we soko y’iterambere rirambye akaba n’ishingiro ry’umuryango bityo bakaba bagomba gukomeza kwishimira intambwe bamaze kugeraho mu bijyanye n’iterambere ndetse bagaharanira no gutera intambwe iruseho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “mu gusigasira agaciro twahawe rero nagira ngo twongere twibaze impamvu hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango. Babyeyi, muze dutoze abana bacu bakiri bato, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore; abahungu n’abakobwa.”
Yakomeje asaba ababyeyi ko bakwiye kwibutsa abana bato ko bashoboye maze bikabafasha gutinyuka, bagakoresha amahirwe bahabwa n’igihugu cyababyaye bityo nabo bakazavamo ababyeyi beza babereye u Rwanda.
Yanatanze impanuro ku bana bakiri bato bari aho aho yabasabye kwitinyuka bakavuga ikibabangamiye kandi kigomba kubagiraho ingaruka.
Yagize ati “bana bacu, dukeneye ko mumenya ibibazo bibugarije, mutinyuke kubiganira n’ababyeyi banyu kandi mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe babyeyi bazahekera u Rwanda.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yanaboneyeho gushima gahunda zitandukanye za Leta zashyizweho mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’umugore mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango, ndetse anashishikariza Abanyarwanda muri rusange kwitabira gahunda zateguwe mu kwezi kwahariwe kwizihiza umugore.
Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, igira iti’’Munyarwandakazi, komeza usigasire Agaciro wasubijwe.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


