imibiri-nya.jpg

Nyabihu: Nyiransibura arakekwaho gushyira mu musarani imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umuturage wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, Nyiransibura Esperance arakekwaho kuba ari we washyize mu musarani imibiri bivugwa ko ari ay’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mu gihe yari aje gutura aho yari yabonywe, hategerejwe ko yashyingurwa.

Kuri ubu iyi mibiri yabonetse mu musarani wa Nyiransibura wari uherutse gutabwa muri yombi aza kurekurwa ariko ubu akaba yaratorotse. Abaturage bo mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Cyamabuye, Umurenge wa Karago aho iriya mibiri yabonetse bavuga ko iriya mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu 6 bishwe batwitswe tariki 7/04/1994.

RBA ivuga ko mu 2002 abaturage bagiye gushaka iyo mibiri kugira ngo ishyingurwe ariko barayibura. Ni mu gihe Nyirantsibura yatuye muri kariya gace muri 2003.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyabihu, Anastase Juru yabwiye Taarifa ko ubwa mbere iriya mibiri yabonetse ubwo abantu baharuraga umuhanda barayibona.

Mu gihe biteguraga kuzayishyingura, aho yari iri haje guturwa n’umugore witwa Nyirantsibura, uyu ngo yaje gufata ya mibiri ayijugunya mu musarane we aricecekera.

Juru avuga ko hashize ukwezi iriya mibiri ibonetse hanyuma batanga ikirego kuri RIB ,nayo ifata Nyirantsibura akorerwa idosiye ihabwa ubutabera .

Ubwo hitegurwaga ko yaba arekuwe by’agateganyo, ngo abagize IBUKA bagejeje ku mucamanza iby’uko hari indi mibiri babonye , bamusaba ko yaba aretse kurekura Nyirantsibura ariko we ntiyabikora aramurekura none yaratorotse.

imibiri-nya.jpg
Abaturage mu bikorwa byo gushakisha imibiri bivugwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi/ RBA Twitter

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *