Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira iryo ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2019, abantu bataramenyekana batemye inka 11 z’umuturage mu Karere ka Nyabihu. Abaturanyi bavuga ari ubugome ndengakamere ndetse ko byabateye uhungabana.
Ni inka 11 za Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu zatemwe, icyenda muri zo ngo zikaba zatemwe imitsi y’amaguru ku buryo zitavuzwa, indi imwe iburirwa irengero. Abagizi ba nabi bakaba barazisanze mu ishyamba rya Gishwati aho zari zaraye barazitema. Ababonye aya mahano bavuga ko ari ubugome burenze ukwemera, gusa bamwe bakavuga ko byabateye ubwoba ku buryo banafashe umwanzuro wo kwimuka.
Kabera yagize ati “Nabyutse saa kumi n’imwe njya kureba inka nsanga inka zose bazitemye,… Ndi kumva ari nkaho nakwiyica, none ko aricyo cyari kimbeshejeho ndabaho nte? Ndasaba ubufasha kuko isuka nari mfite bayivunnye”.
Bamwe mu baturage batabaye ubwo aya mahano yari akimara kumenyekana, bavuga ko byabarenze, uyu ati “Ibi ni ubugome burenze ukwemera, nibwo bwa mbere mbibonye muri uyu mudugudu, ni ubugome ndengakamere, birarenze pe, njyewe nabonye ari ibintu bindenze, nabwiye n’umugore ko ahangaha ndahava, nti niwanga ko tuhava urahasigara wenyine”.
Undi ati “Birimo n’ubugome bukabije kuko twabuze igika tubishyiramo, niba ari ubugome, niba ari iki? Natwe byaducanze, ejo tukimara kubyumva twaje dutabaye wagera ku nka wareba ubugome bayitemanye, ukibaza niba uwayitemye azi agaciro k’umuntu n’inka bikagucanga, mbese abantu ntabwo turi hamwe twanagize ihungabana”.
Abaturage bifuza ko abakoze ayo mahano bashakishwa kugeza babonetse bakanahanwa by’intangarugero. Ati “Abo bantu bagaragaye bakaramuka bafashwe, niba mwabaha igihano cyo gupfa, niba bakatirwa burundu bagaherayo simbizi, kuko bagarutse mu baturage ntacyo baba bagarutse kumara kuko nta gikorwa cyiza badukorera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko iki gikorwa ari indengakamere, yizeza abaturage ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye kuwukaza muri aka gace.
Meya Mukandayisenga avuga ko nk’ubuyobozi bazakora ibishoboka byose Kabera agashumbushwa, akaba yahabwa inka vuba muri Gahunda ya girinka. Ati “Nkatwe nk’Akarere hasanzwe hariho gahunda ya Girinka yari isanzweho, hari uburyo abantu baba bapanze uko bazagenda bahabwa inka, hari n’abafatanyabikorwa nka ADRA, bityo turareba uburyo abantu barahabwa inka muri ino munsi ariwe turashyira imbere”.
RBA dukesha iyi inkuru itangaza ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze gufata abantu 16 biganjemo abashumba baragira inka muri Gishwati, bakaba aribo barimo gukorerwaho iperereza ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.



