Nyabihu: Umwarimu ‘yatangiye kujya mu mazi abira’ nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Hakizimana Innocent wigisha mu karere ka Nyabihu, aravuga ko yatangiye gushinjwa n’abayobozi b’ishuri yigishaho kubiba amacakubiri muri bagenzi be bamuhora kuba aheruka gutangaza ko ateganya kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Nyakanga.

Mu ibaruwa ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa REGA ADEPR Hakizimana yigishaho ruheruka kumwandikira, bwamusabye ibisobanuro nyuma yo kumushinja gutuka mugenzi witwa Ukwisanga Jean de Dieu ko “ubwenge bwawe bureshya nk’uko ureshya”.

Muri iyo baruwa Musabimana Odette uyobora ririya shuri ashinja Hakizimana “gusuzugurira bagenzi be mu ruhame” no “kuzana amacakubiri mu bandi ku bwo kuvuga ko umuyobozi yubatse akazu mu kigo cy’ishuri”.

Uyu mwarimu mu kiganiro na UMUSEKE, yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma; akavuga ko ahubwo ari we uri gushyirwaho ibyaha by’amacakubiri nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza.

Yavuze ko ibyo ashinjwa bitatangiriye aho yigisha ubu, ko ahubwo byatangiriye ku Ishuri rya GS Murambi yigishagaho mbere.

Ati: “Ibibazo byatangiye mu kwa karindwi 2023 mvuga ko nzatanga kandidatire yo kuyobora igihugu, nk’umunyarwanda wigirira icyizere. Kubera ko hariya abayobozi bashyirwaho bavuye mu muryango wa FPR nanjye nabagamo, nahise nibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo”.

Hakizimana avuga ko bikimara kumenyekana ko aziyamamaza umuyobozi we yamubajije ati: “Ese ibintu biri kuvugwa ko uzatanga kandidatire kandi dufite umukandida umwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni gute wavuze ko nawe uziyamamaza?”

Undi ngo yamusubije ko “kwiyamamaza ni uburenganzira bw’umunyarwanda udafite umuziro”.

Uyu mwarimu akomeza avuga ko yahise abwirwa n’umuyobozi w’ikigo ko ingaruza aza kuzibona.

Ati: “Umuyobozi w’ikigo cya GS Murambi nigishagaho, yahise ambwira ngo ‘ingaruka urazibona mu kanya, bitarenze n’icyumweru'”.

Uyu murezi avuga ko umuyobozi w’ikigo yahise amurega ku muyobozi w’Akarere, batangira kumuhimbira ibyaha.

Ati: “Icyo gihe twari turi gusoza umwaka wa 2023, noneho bahita bategura ngo hari abarimu bakoze amakosa, bari gushaka kubahimbira ibyaha; ariko ni jye bari bagamije”.

Hakizimana avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwamushinje gusuzugura ubuyobozi bw’ikigo no gukererwa ku kazi, gusa akavuga ko ibyo byaje ari uko amaze gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida wa Repubulika.

Avuga kandi ko mu kwisobanura, yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma cyane ko nta baruwa n’imwe yigeze yandikirwa yihanangirizwa.

Uyu mwarimu avuga ko umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ubwe yasabye imbabazi, agaragaza ko “bibabaje kuba umwarimu mugenzi we amushinja ibinyoma.”

Avuga kandi ko ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo yashyiraga ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter amashusho agaragaza ko Meya w’akarere ka Nyabihu yahaye umurongo ikibazo cye, kuko yatumye uyu muyobozi ategekwa kwitaba inzego zo hejuru.

Icyo gihe ngo byarangiye hacuzwe umugambi wo kumwirukana nk’uko akomeza abivuga.

Ati: “Nashyize akavidewo kuri X, mu nzego zo hejuru biba ngombwa ko [Meya] ajya kwisobanura. Kugira ngo yikure mu kimwaro yahise atumaho dosiye, bahita bansuzuma. Bari barampaye 86% mu manota y’imihigo, twese nta mwarimu wari ufite amanota 80% ku kigo. Yahise ategeka ngo ‘Hakiza mumuhe 69% kugira ngo n’atabijuririra tumwirukane mu bakozi ba Leta'”.

Uyu murezi avuga ko yagiye kujurira muri komisiyo y’abakozi ba leta, komisiyo ije gusuzuma ikibazo cye aho yihishaga bimana ibimenyetso by’amafishi.

Avuga kandi ko bahise bamwambura kwigisha amasomo asanzwe akorwa mu kizami cya leta (yari asanzwe yigisha icyongereza) bamuha igifaransa, Iyobokamana n’Ikoranabuhanga “bagamije gukomeza kushakira impamvu zo kumwirukana”.

Yunzemo ati: “Ayo masomo rero umusaruro waho upimwa ku mafishi, uko abana bagiye batsinda amasomo, bakaguha amanota y’imihigo, abandi bo bagapimirwa mu kizami cya leta. Icyambabaje, n’uwigishije Physique abana bakagira 0, yahawe 88% abona amafaranga y’imihigo nk’ishimwe”.

Uyu mwarimu avuga ko byarangiye yimuriwe gukorera kuri GS REGA ADEPR TTS ndetse ahabwa n’amanota 90% y’imihigo, ariko atungurwa no kudahabwa amafaranga angana 120,000frw y’inyongera kimwe n’abandi.

Hakizimana avuga ko ibyaha byose ari kugerekwaho ari ibinyoma ibigamije kwangiza isura ye, nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida w’u Rwanda.

Ntacyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ku byo uyu mwarimu avuga.

Nyirubwite cyakora avuga ko agifite umugambi wo kwiyamamaza kuyobora igihugu, ndetse ko kandi nta gishobora kumukoma mu nkokora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyabihu: Umwarimu ‘yatangiye kujya mu mazi abira’ nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda
    Ariko rero abantu basuzugura urwanda buri wese akumva yaruyobora nabyo byakabaye biba icyaha kabisa, bimaze gukabya gukinira kuri uyu mwanya (President)

    ikibazo nuko iyo uyu muntu ajegajega bihita byoreka ighugu

    birambabaza kabisa

  2. Nyabihu: Umwarimu ‘yatangiye kujya mu mazi abira’ nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda
    Abanyamakuru mukwiye gutangaza inkuru mwabanje gushaka ukuri. Ibi yababwiye ni ibinyoma gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *