Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Mukamira, bwakiriye dosiye iregwamo umugore ukekwaho icyaha cyo kwangiza imyanya ndagagitsina y’umugabo, akoresheje amenyo.
Ibyo byabaye tariki ya 11/02/2019, mu gihe cya saa tatu z’ijoro, mu mudugudu wa Kazibake, Akagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, ubwo uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 41 y’amavuko, usanzwe afite umugabo we babana mu buryo butemewe n’amategeko, yaje kujyana n’undi mugabo mu kabari barasangira, bumvikana gusambana, bemeranya ko nibarangiza uwo mugabo amwishyura amafaranga 5000 Frw.
Nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru bwabitangaje bubicishije ku rubuga rwabwo rwa Interineti, www.nppa.gov.rw, ngo ubwo bari bamaze gusambana umugabo yanze kwishyura uwo mugore amafaranga bumvikanye, umugore ntiyabyishimira, batangira kugirana amakimbirane, batangira no kurwana, umugore yahise aruma bikomeye uwo mugabo ku dusabo tw’intanga ngabo, aramukomeretsa bikomeye, ku buryo agasabo kamwe kavuyemo.
Mu iperereza uregwa yisobanura yemera icyaha, agasobanura uko byagenze, n’icyo bapfuye.
Igikorwa ukekwa yakoze, aricyo mu Kinyarwanda gisanzwe bita gushahura, mu rwego rw’amategeko ni icyaha cyo KWANGIZA IMYANYA NDANGAGITSINA. Igihano kuri iki cyaha kikaba gishobora kugera ku gifungo cya burundu nk’uko biteganywa mu ngingo ya 114 yo mu Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


