Mu mudugudu wa Muremure,akagari ka Kinunga,mu murenge wa Nyabitekeri, akarere ka Nyamasheke haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 61 y’amavuko witwaga Shyirambere Silas, bamwe bakavuga ko ari imitego y’abarozi yaba yarenze abandi bakabibona nk’ibisanzwe,ubuyobozi bwo bukavuga ko ari amayobera ariko ibyo kurenga imitego y’abarozi byo atari byo.
Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinunga muri uyu murenge, Gahongayire Chantal yabitangarije Bwiza.com, ngo ubwo abandi baturage bari bagiye mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri, we ntiyagiyeyo kandi ngo yari yaramutse ari muzima nta n’igicurane ataka, ajya kwahira ubwatsi bw’inka ye, avuyeyo ku gicamunsi ageze mu marembo y’umuturanyi we, umugore w’urwo rugo na we utari wagiye mu nteko z’abaturage yumva ikintu cyituye hasi agiye kureba asanga ni uwo mugabo wikubise hasi umwuka wahise umushiramo.
Uyu mugore ngo yatabaje abaturanyi n’abari bagiye mu nteko z’abaturage baratabara ,bahita bashakisha uburyo bwo kugeza umurambo ku bitaro bya Bushenge ngo barebe icyo yaba azize.
Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko uru rupfu barufata nk’amayobera, cyane cyane ko mu kagari baturanye ka Kigabiro,mu cyumweru gishize ku kiraro kiri ku muhanda umwe muri ako kagari, umuturage waho wari utwaye moto ari wenyine yahageze akanyerera akikubita mu cyobo kiri munsi y’icyo kiraro agahita pfa.
Aha kuri iki kiraro ngo niho nyirasenge yaguye umwaka ushize urupfu nk’uru na we atwawe kuri moto nyamara umumotari wari umutwaye ntagire icyo aba, bagashaka kubihuza bavuga ko yaba ari imitego y’abarozi barenga, nubwo aba ba mbere ntacyo bapfana n’uyu nyakwigendera.
Umwe muri bo yagize ati’’ wowe ibintu nk’ibi wabisobanura ute? Niba umuntu yaraguye ku kiraro mu cyumweru gishize na nyirasenge yaguyeho umwaka ushize bose bazize urupfu rumwe muri kari ya kagari, ubu na bwo muri kano kacu umuntu ngo avuye kwahira ubwatsi atsitaye hafi y’iwe aragwa ahita apfa,ubwo si imitego y’abarozi bategwa natwe ngo ni urupf rusanzwe? Ibyo wowe urumva atari amayobera?’’
Icyakora nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga, umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera ngo avuga ko badatunguwe cyane n’uru rupfu kuko ngo Imana imaze iminsi ibibabwira mu masengesho dore ko ngo ari abakirisitu bakomeye mu itorero ADEPR, ngo Imana ikaba yababwiraga ko hari umwe muri urwo rugo w’umugeni (ugiye gukurwa mu mubiri,gusa) ngo ntiyababwiraga uwo ari we ku buryo ngo bose bari bameze nk’abiteguye,ngo akavuga ko batatunguwe cyane.
Mu butumwa bwahawe abaturage nyuma y’uru rupfu ubuyobozi bwabasabye kujya bagira igihe bakajya kwisuzumisha kwa muganga ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze,ko bishoboka ko nubwo bamubonaga agenda akomeye, bakaba batarabona n’ibisubizo byo kwa muganga ariko ashobora kuba yagendanaga nk’indwara na we atazi ikamuhitana amarabira.
Yagize ati’’ natwe byatubereye amayobera rwose kuko nta kintu tuzi yari arwaye,yari asanganywe ingufu nyinshi ku buryo no kwikubita hasi ubwabyo utavuga ko byapfa ku mugera ho gutyo gusa, tugasaba abaturage kujya bagira igihe cyo kujya kwisuzumisha indwara kwa muganga ,cyane cyane izitandura,kuko umuntu ashobora kuba agenda yumva ari muzima,nyamara arwaye nk’umutima, umuvuduko w’amaraso,diyabete n’ibindi atabizi, akaba yapfa amarabira nk’uko amagambo anyuranye agatangira nubwo kuri uyu we nta magambo yandi twumva abivugwa ho ku mugaragaro.’’
Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, asize umugore, abana 10 n’abuzukuru barenga 8.




