Nyabugogo: Kwishyura ukoresheje ikarita muri bus byagereranyijwe n’ibiryabarezi

Sangiza iyi nkuru

Amarira, agahinda no kwivovota nibyo byarangaga bamwe mu bagenzi batega imodoka kuva Gatsata na Kimisagara zerekeza muri gare yo mujyi wa Kigali, nyuma yo kubashyiriraho uburyo bwo kwishyura ukoresheje ikarita y’urugendo ya Tap and Go , bamwe bakaba babugereranyije n’Ibiryabarezi.
gogosi2
Ibi bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeli 2016, aho bamwe mu bagenzi bagaragazaga ko ubu buryo bubagoye cyane ndetse bunahenze ugereranyije n’uko bari basanzwe batega.
Abagenzi bavuga ko babwirwaga ko icyo cyuma gikuraho amafaranga 100 kuva Nyabugogo ujya mu mujyi, ariko bajya kureba bagasanga gikuyeho 200 Frs.
-Nta kutugirira neza birimo, baba batubwira ngo twishyure amafaranga ku byuma se tuba tuzi ibyo aribyo.
-Hari ukuntu uturuka mu ntara utazi iby’ikarita, reba nk’uyu mukecuru (yarahagaze yumiwe), ubu se si akarengane?
-Reka njye byanshanze sinzi naho ndibunyure, amafaranga yarabuze barimo kutuvuna cyane.
-kugera hano mu mujyi birengeje 150Frs, none se urumva bitatubangamiye,
-Magana abiri se urumva Atari menshi kandi bari baratumanuriye bakatugirira ijana (100Frs).
-Ibiciro babizamuye kandi n’aba bakecuru ntabwo bazi iby’amakarita
-Iyo aba ari icyuma umuntu anagamo igiceri byibura ukajya mu mujyi wagaruka ukanagamo ikindi nibyo byaba bitworoheye
-Biriya ni ibiryabarezi, baturira mu mibare
Aya ni amwe mu magambo abagenzi batadukanye bagiye bavugira kuri mikoro y’umunyamakuru basaba ko ubu buryo bwavugururwa, ko bidakwiye ko babatwarira amafaranga uko bishakiye kandi umuntu aba yayashatse amuvunnye.
gogosi
Ku murongo wa telefone, Emmanuel Asaba Katabarwa, umuyobozi ushinzwe ubwikorezi muri RURA yatangaje ko iki cyemezo cyaje kidatunguranye.
Ati: “ Nta giceri cy’ijana kibaho mu biciro RURA yashyizeho, ubwo uwaba yabacaga 100 ibyo aribyo byose yaba yarakoze amakosa, ikijyanye n’uko haba hakoreshwa ikarita ngirango hashize igihe kinini tubisobanura”.
Gusa abagenzi banenga aya makarita, ko basanga amafaranga bashyizeho yarivanyeho, ko banaca imbere y’izo modoka bigendera n’amaguru akivanaho kandi umuntu atayinjiyemo.
Ikindi bakanenga ni uburyo iyi karita ikozemo, ko iyo uyitaye undi ayitoragura akayikoresha, bakaba basaba ko hashyirwaho uburyo umuntu yajya yishyura abanje gushyiramo umubare w’ibanga.

ikarita
Aha niho ukoza ikarita amafaranga akavaho

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *