Nyabugogo: Umunyamategeko akaba n’umusesenguzi ni we wahanutse ku igorofa

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umwavoka witwa Bukuru Ntwali wakundaga kumvikana mu busesenguzi ku bibazo by’Abanyamulenge, ari we wahanutse ku igorofa rya kane mu nyubako y’Inkundamahoro muri Nyabugogo.

Uyu munyamategeko yari atuye mu mudugudu wa Ituze, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Kamena 2021 ni bwo muri Nyabugogo humvikanye inkuru ya Bukuru. Byavugwaga ko yasimbutse iri gorofa yiyahura, yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.

Byavugwaga kandi ko gusimbuka igorofa yabitewe n’amakimbirane yagiranye n’umugore we.

Ku rundi ruhande, bikekwa ko Me Bukuru yaba yishwe, akajugunywa hasi.

RIB yavuze ko igikora iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu munyamategeko, igasaba abantu kwirinda gukekeranya ku mpamvu n’uburyo yapfuyemo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *