Nyabugogo: Ushinzwe umutekano yakubise ikofe umugore ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2016, umunyerondo utari wambaye imyenda iranga akazi akora (Uniform) yakubitiye umugore uzwi ku izina ry’umuzunguzayi Nyabugogo ahita apfa.
Hagati ya saa tanu na saa sita nibwo umugore wagendaga acuruzaga amazi, Jus n’amasogisi yakubiswe n’uwo munyerondo ingumi mu musaya no mu mutima ahita apfa.
Ibi byabaye ubwo abashinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu kajagari bari mu gikorwa cyo gufata ibyo bicuruzwa, mu gihe uwo mugore yasabaga imbabazi ngo bamusubize ibye, ngo nibwo yakubiswe ahita agwa aho.
Abaturage bakurikiranye ibyabaye, batangaje ko uyu mugore akimara gupfa bahamagaye polisi ngo ibikurikirane, ikaba ari na yo yatwaye umurambo iwukuye muri Ambulance yari ije kuwutwara.
Bakomeje bavuga ko kandi Polisi yahise ita muri yombi babiri bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugore wari umaze iminsi mike apfushije umwana.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,Supt. Emmanuel Hitayezu yatangarije ko ari butange amakuru ku rupfu rw’uwo mugore mu kanya kari imbere.
gogos
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *