Mu cyumweru gishize, muri gereza y’abana ya Nyagatare(Nyagatare Juvenile Prison) habereye igikorwa kiswe “Garuka ushime’’, aho abana bahoze bafungiye muri iyi gereza bakaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika kubera ko batsinze ibizamini bya Leta, basuye abana bagifungiye muri iyi gereza babasaba kwitwara neza no kwita ku masomo bahabwa.
Aba ni abana batsinze ibizamini by’amashuri abanza n’ay’icyiciro cya rusange mu mwaka wa 2016, bakimara gutsinda ibizamini, Perezida wa Repubula Paul Kagame abaha imbabazi bajya gukomereza amasomo yabo mu mashuri asanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Aba bana baganirije bagenzi babo, babaha ubuhamya bw’uko baranzwe n’ikinyabupfura n’imyitwarire myiza ndetse bakurikirana amasomo yabo neza byatumye batsinda ibizamini bya Leta, bibaviramo guhabwa imbabazi n’ umukuru w’igihugu abababarira bajya gukomereza amashuri yisumbuye mu bigo bisanzwe.
Basabye abana bagenzi babo kurangwa n’imyitwarire myiza kandi bagakurikirana amasomo yabo neza ku buryo bazava muri gereza bageze ku rwego rushimishije.
Uwari uhagarariye abana barekuwe ku mbabazi za perezida yavuze ko nta mpamvu batashima kuko benshi muri bo barekuwe bagifite ibihano birebire. Yasabye RCS kuzabashimirira umukuru w’igihugu kubera imbabazi yabahaye bigaragaza umutima w’impuhwe.
Ati ” Uwaguhaye uramushimira niko umuco wacu umeze, twaje gushimira RCS, gereza yatugoroye ariko by’umwihariko Perezida wa Repubulika waduhaye imbabazi.”
Abana bafunguwe bazaniye bagenzi babo ibikoresho by’ishuri n’ iby’isuku bifite agaciro k’amafaranga agera ku bihumbi ijana na mirongo inani (180.000Frw).
Komiseri ushinzwe imibereho myiza no kugorora ACP Jean Bosco Kabanda yashimye abana bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika kuko kugaruka gushima bigaragaza ko bagororotse.
Ati “Imbabazi mwahawe na Perezida ntizabaye impfabusa. Icyizere yabagiriye akemera gusinya ngo mutahe ku busabe bwa RCS na MINIJUST nticyapfuye ubusa, murababona barakeye kandi bafite imyifatire myiza.”
Yashimye kandi inkunga bageneye bagenzi babo anabashimira umuco wo gushima, abasezeranya ko RCS izamenyesha Perezida wa Repubulika ko bakimushimira.
Ubusanzwe gereza y’abana ya Nyagatare yigisha abana amasomo yo mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatandatu, kugera ubu ikaba ifite n’ikicyiro rusange cy’ayisumbuye, aho abagenyeshuri bigishwa hakurikijwe porogaramu ya Ministeri y’Uburezi ndetse bagahabwa ibizamini bya Leta nk’abo mu bindi bigo by’amashuri. Abana kandi bigishwa imyuga itandukanye nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa RCS isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


