Nyagatare: Abari munsi y’imyaka 25 nibo bishora cyane mu biyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bwo mu karere ka Nyagatare buravuga ko abagera kuri 236 biganjemo urubyiruko rw’abasore bari munsi y’imyaka 25, bamaze gukatirwa n’inkiko kubera ibyaha bijyanye n’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere.
Ibi byatangajwe ubwo bari mugikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga, warage n’Urumogi byose bifite agaciro gasaga miliyoni 5 z’amafranga y’u Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko rwiganjemo abanyeshuri baravuga ko bo bamaze gusobanukirwa n’ingaruko zo gukoresha ibiyobyabwenge harimo nko guta umutwe, guta ishuri, kwishora mu ngeso mbi z’uburaya n’ubwomazi n’ibindi, aha bakaba bakangurira bagenzi babo kubivamo kuko ari ibigamije kubadindiriza iterambere.
Nyamara nubwo urubyiruko rwabana bakiri munsi y’imyaka 25 aribo bakunze kwishora muri ibi biyobyabwenge kandi ababyeyi babo aribo bagakwiye kubitaho no kubahana, ababyeyi bamwe basobanura neza ko abana babo babikorera mu bwihisho bityo bikaba byanagorana kubatahura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, Chief Supt Sesonga Johnson avuga ko biteye impungenge kubona abana bato bitwa Rwandarwejo bishora mu ngeso mbi nk’izi.
Ati: “Ubu turashaka abasore bajya mu gisirikare n’abapolisi bajya mu butumwa bw’akazi ariko barabuze kubera ko imyijima n’ibihaha byose byaraboze kubera ibiyobyabwenge, noneho ikibabaje akaba ari uko bikoreshwa no mu mashuri’’
Bandora Emmanuel ushinzwe imiyoborere muri aka karere ka Nyagatare avuga ko bikigoye kurwanya ibiyobyabwenge burundu muri Nyagatare bitewe n’imiterere y’aka karere.
Aragira ati: “Urebye imiterere y’aka karere usanga twegeranye n’ibihugu by’abaturanyi batabona ibi bazo by’ibiyobyabwenge uko tubibona, ibi kandi ahanini akaba nta mipaka yemewe ihari, ibi rero bikatubera imbogamizi mu kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge’’.
Mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye tariki 10/11/2011, abadepite batoye itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu Rwanda.
Bimwe mu byo iri tegeko ritegana harimo gushyiraho inzira zisobanutse ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bizajya bicamo ku buryo bwemewe n’amategeko. Ibi biri mu rwego rwo kugabanya ikorwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ryabyo ahubwo bigakoreshwa gusa mu rwego rwo kuvura abantu no gukora ubushakashatsi mu bumenyi.
Iri tegeko ritegana kandi ko ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti, mu gihe bikoreshwa mu buvuzi, bigengwa n’amabwiriza akoreshwa ku rusobe rw’imiti yagenewe gukoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’ubw’ amatungo mu gihe ayo mabwiriza atanyuranye n’ibikubiye muri iri tegeko.
Muri iri tegeko ikinyobwa cyose kirengeje 45% by’alukoro (alcohol) gifatwa nk’ikiyobyabwenge. Ubusanzwe ikiyobyabwenge ni ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Rafiki Felicien/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *