Nyagatare: Babiri bakurikiranyweho kuniga no gutera icyuma umuntu bakanamwiba moto

Sangiza iyi nkuru

 
Abagabo babiri barimo uwitwa Nisingizwe Jean d’Amour ufite imyaka 29 y’amavuko na Kanani Jean Bosco ufite imyaka 40 y’amavuko bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mimuri, mu karere ka Nyagatare bacyekwaho kwiba moto y’umwe mu bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto (Umumotari) witwa Kabeza Feneas nyuma kumuniga no kumutera icyuma mu gatuza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yasobanuye uko aba bagabo babigenje aho yagize ati”ahagana saa moya za nimugoroba wo ku itariki 18 z’uku Kwezi, ubwo Kabeza yarimo ashaka abagenzi mu kagali ka Mahoro, ho mu murenge wa Mimuri, Nisingizwe yamuteze nk’umugenzi. Amaze kwicara kuri moto, yamunigishije intoki. Mu gihe barimo bagundagurana, Kanani yavuye aho yari yihishe amutera icyuma mu gatuza, acika intege, hanyuma agwa hasi.”
IP Kayigi yakomeje avuga ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage babibonye.
Yakomeje agira ati “turashima cyane abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa. Ibi bigaragaza akamaro ko gutangira amakuru ku gihe no kumva ko kurwanya no gukumira ibyaha bitareba gusa inzego z’umutekano; ahubwo ko ari inshingano ya buri wese.”
Yongeyeho ko Kabeza arimo kuvurirwa ku Kigo nderabuzima cya Mimuri; kandi ko Dosiye y’aba bombi (Nisingizwe na Kanani) ishyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere.
Ubujura bukoreshejwe intwaro buhanishwa igifungo kuva ku myaka itandatu (6) kugeza ku myaka umunani (8), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 304 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo ivuga ko ubujura bukoreshejwe intwaro ari ubujura bukozwe n’umuntu witwaje igikoresho icyo ari cyo cyose, icyuma cyangwa ikindi kintu cyose gitema, gitobora cyangwa gisekura, gishobora kwica, gukomeretsa cyangwa gukubitishwa.
IP Kayigi yasabye abatwara abagenzi kuri moto kurangwa n’ubushishozi agira ati,” Mu bagenzi hashobora kubamo abagizi ba nabi. Igihe cyose mugize uwo mucyekaho ibyaha runaka, mujye mwihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagiriye kandi inama abiba ndetse n’abafite imigambi yo kubikora kubireka bagashaka ibyo bakora bikurikije amategeko bibateza imbere; aha akaba yaribukije ko ingaruka zo kwiba zigera ku wabikoze ndetse no ku muryango we; bityo asaba buri wese kubyirinda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *