Nyagatare/Gatunda: Min Kaboneka yahaye impanuro abanyeshuri ba G.S Rwebare

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis wagiriye uruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburasirazuba, yasuye abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwebare, abasaba kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, ahubwo bakagira umuhate wo kwita ku byo biga.

Urwunge rw’Amashuri rwa Rwebare Min Kaboneka yasuye ku wa kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018, ruherereye mu murenge Gatunda, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburengerazuba. Aherekejwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, akaba yabahaye impanuro zo kubakundisha ibyo biga kugira ngo bazavemo abahanga bo kugirira igihugu akamaro.

Yababwiye ati “Ntushobora gutsinda wanyweye ibiyobyabwenge kuko ubwenge buba bwayobye; igihugu kirashaka ko mutsinda. Icyo ushaka kuzaba gitangirira hano ku ntebe y’ishuri”.

Min Kaboneka, yakomeje ababwira ko kugira ngo bazavemo abasimbura beza b’abayobozi igihugu gifite ubu, ari ukuba bumvira abarimu babo, bagakurikira amasomo yabo neza.

Ati “Namwe mugomba kugira intego; icyadufashije kugera mu myanya turimo uyu munsi ni ukumvira abarimu bacu, ababyeyi bacu n’abadukuriye bose. Tega amatwi mwarimu, wige ubishyizeho umutima; ugire isuku atari hano ku ishuri gusa ahubwo no mu muryango”.

Yakomeje abasaba kuba abana beza, barangwa n’ ikinyabupfura, bafite intego yo kubaka igihugu, ibyo ngo nibabyitwaramo neza igihugu kizaba gifite abayobozi beza b’ejo hazaza.

Mu uru ruzinduko rw’akazi Minisitiri Kaboneka yagiriye mu Karere ka Nyagatare , mbere yo gusura uru rwunge rw’amashuri, kuri uyu munsi wa kabiri warwo, yabanje no gusura abaturage b’Umurenge wa Kiyombe ababwira ko kugira ngo bakomeze iterambere nyuma y’ibindi bagezeho, bagomba kugira umutekano kandi ugahera mu muryango.

Aha ni naho yabibukije ko umuturage atagera ku mutekano n’iterambere yifuza mu gihe cyose agikoresha ibiyobyabwenge, aho arabaha impanuro ababwira ati “Mbere yo kuba ijisho rya mugenzi wawe, banza ucunge ko iwawe hari umutekano kandi ko nawe wawutanze mu muryango wawe”.

kabon2
Min Kaboneka yabwiye aba banyeshuri ko ntacyo bageraho batumvira abarezi babo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *