Nyagatare: Nyiri Lukai Health Center akurikiranweho gukuriramo umukobwa inda agapfa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ufite ivuriro ryitwa Lukai Health Center mu Karere ka Nyagatera ari mu maboko ya polisi nyuma yo gukekwaho gukuriramo umukobwa inda ariko akahasiga ubuzima.

Uyu mugabo witwa Ngarambe Deogratias bakunda kwita Rukanika ndetse n’umuzamu w’iri vuriro batawe muri yombi na polisi yo mu Karere ka Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2016 aho bakurikiranweho urupfu rw’uyu mukobwa.

Ubwo babataga muri yombi nk’uko KT dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo bahasanze undi mukobwa na we ngo yari amaze gukuriramo inda ameze nabi cyane bahita bamutwara ku Bitaro bya Nyagatare.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo babiri yongeraho ko nta byinshi byatangazwa iperereza rigikomeje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *