Nyagatare: Perezida Kagame avuga ko Hoteli 'City Blue' yatashye, ari ikimenyetso cy’ibishoboka

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Hoteli ‘City Blue EPIC Hotel’ iri mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, Perezida Kagame yatangaje ko iyi hoteli ari ikimenyetso cy’ibishoboka.
Aherejekwe n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye, ku wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame yafunguye iyi hoteli anaboneraho gukangurira abatuye iyi Ntara n’Abanyarwanda bose muri rusange kuyigana nk’uko bajya mu zindi.
Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi ni urugero rw’ibishoboka mu mishinga itandukanye hirya no hino mu gihugu. Iyi hoteli yatangiye ari igitekerezo none havuyemo igikorwa gikomeye nk’iki ngiki,… Abaturage b’Akarere ka Nyagatare ndetse n’abandi turabakangurira kujya baza bagakoresha ibyiza nk’ibi ngibi”.
Umukuru w’igihugu kandi avuga ko iyi hoteli izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo, dore ko iyi ntara irimo pariki y’Akagera n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.
Ati “Ndashimira abagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi hotel bose. Irerekana iterambere dushaka. Iyi hotel izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’igihugu. Abanyarwanda bamenyeko iyi hoteli ari nziza ndetse iri ku rwego nkurw’izindi hoteli zikomeye. Ndakangurira buri wese kuyikoresha neza, kuyibungabunga no kuryoherwa n’ibyiza byayo”.
EPIC Hotel yatangiye kubakwa mu 2012, yuzuye itwaye arenga miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda. Ifite ibyumba 77 n’ikindi cyagenewe abantu bakomeye (Presidential Suite), ifite na pisine ikanagira icyumba cy’inama cyakwakira abantu 25, ibibuga by’imikino,…
Yubatswe ku bufatanye bw’abashoramari bo mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe n’ibigo bikomeye nka RSSB na Banki y’Iterambere (BRD).
Ibindi mu mafoto:
w1 w2 w3 w4
w5
w6
Amafoto: Village Urugwiro
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *