Igipolisi cy’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare giherutse guta muri yombi abagore babiri bashinjwa kugerageza kujya gucuruza abana b’abakobwa mu gihugu cya Uganda.
Polisi iravuga ko abitwa Theonila Kayiraba na Sharon Uwase bafatiwe mu mudugudu wa Gicwamba, mu Kgali ka Mushenyi mu Murenge wa Rwempasha, kuri uyu wa Mbere ushize, bari kumwe n’abana b’abakobwa babiri, uw’imyaka 15 n’undi w’imyaka 16.
Biravugwa ko aba bagore bari bashutse aba bana bababwira ko bagiye kubahesha akazi keza muri Uganda nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi mu burasirazuba, CIP Theobald Kanamugire.
CIP Kanamugire ati: “ Se w’umwe mu bakobwa yaketse ko hari umugambi w’abo bagore babiri wo kujyana umukobwa we muri Uganda, abimenyesha polisi ”
Yongeyeho ko abapolisi boherejwe bagasangana abo bagore n’abo bana bari kugerageza kwambuka umupaka bahita batabwa muri yombi abo bana baratabarwa basubizwa ababyeyi babo.
Kayiraba avugwaho kuba ari we wacuze umugambi mu gihe Uwase yasanganywe ibyangombwa bya Uganda bigaragaza aho bagombaga kuruhukira.
CIP Kanamugire akaba yashimiye kugira amakenga kw’uyu mubyeyi ndetse no kuba yaratanze amakuru ku gihe bikoroshya igikorwa cyo kuburizamo uwo mugambi wo gucuruza abantu no guta muri yombi abari bawuri inyuma.
Ingingo ya 250 mu gitabo cy’amategeko ahana isobanura ko mu gika cyayo cya mbere ko icuruzwa ry’abantu ari ibikorwa byose bigira umuntu igicuruzwa mu kumuha akazi, kumwohererezanya kuva mu gice kimwe cy’;igihugu ajya mu kindi cyangwa mu kindi gihugu hakoreshejwe ubushukanyi, iterabwoba, agahato akenshi hagamijwe kumugirira nabi.
Ingingo ya 251 ikavuga ko umuntu wese wijandika muri ibi bikorwa ashaka kuvana umuntu muri ubu buryo mu Rwanda akujyana mu kindi gihugu hakoreshejwe uburyo buvugwa mu ngingo ya 250, ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3, ndetse agacibwa amande kuva ku 500,000 kugeza kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibihano ariko iyo ibyaha byakorewe abana byikuba inshuro 2.


