Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 22 Nzeri, umugore wo mu Karere ka Nyagatare yarumye igitsina cy’umugabo we n’ibindi bice by’umubiri amushinja kumuca inyuma, ubuyobozi bw’akarere bukaba busaba abagabo kutagira ipfunwe ryo kuvuga ihohoterwa bakorerwa.
Uyu mugabo witwa Ugayurwe Joel wo mu Mudugudu wa Kabirizi akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi avuga ko yarumwe igitsina n’ibindi bice by’umubiri n’umugore we w’isezerano Mukasekuru Gratia.
Umukecuru uturanye n’uyu muryango utifuje gutangaza amazina ye avuga ko basanganywe amakimbirane aturuka ku gufuha k’umugore aho ngo atemera ko umugabo atamuca inyuma. Avuga ko ubuyobozi bwagerageje kubunga ariko bikomeza kwanga.
Yongeyeho ko muri iyi minsi buri wese yari afite uburiri bwe ariko kuri uyu munsi umugore yasabye umugabo kongera guhurira kuri bumwe bikarangira havutse ibibazo.
Ugayurwe Joel avuga ko amakimbirane ye n’umugore we w’isezerano yatangiye mu mwaka wa 1992. Avuga ko ahanini ashingiye ku gufuha kuko ngo nta na rimwe ashobora kwemera ko atamuca inyuma.
Avuga ko kuri uyu wa 22 Nzeri yatashye nka saa mbiri bakajya ku meza bakayavaho bajya kuryama agatungurwa no kwisanga arumwa nk’uko iyi nkuru dukesha KTRadio ikomeza ivuga.
Avuga ko abagabo bahohoterwa ariko bakaba ntaho barega.
Ati: “Abagabo turashize rwose. None se baravuga ngo ntabwo tugomba gukubita abagore kandi bo bakatwica…kandi nta hantu tubarega…none iyo nza kumukubita mba ndi he? Ntuzi ko batubuza?”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko iki kibazo yakimenye kandi umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Karangazi yamwemereye ko yakiriye aba bantu.
Avuga ko umugore yamwemereye ko yarumye igitsina cy’umugabo we ariko yirwanaho kuko yari ari kumukubita.
Yibukije ko mu bashakanye uhohoteye cyangwa agahoza mugenzi we ku nkenke ahanwa n’amategeko.
Ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa, ari umugabo akora ihohotera cyangwa araza ku nkenke uwo bashakanye arabihanirwa, kimwe n’umugore iyo abikoze nawe arabihanirwa.”
Yasabye Ugayurwe kwegera RIB agatanga ikirego kw’ihohoterwa yakorewe


