Umunyamakuru wa Radiyo Flash FM, Charles Ntirenyanya, aravuga ko yakubiswe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, BWIZA yamenye ko yitwa Sam Kalisa, wari kumwe n’abasore batatu bitwaje inkoni, bituma ajya kwa muganga.
Ntirenganya uri kuvuga ijwi riri hasi cyane kubera inkoni avuga ko yakubiswe na Mudugudu Sam, mu gatuza, yatangarije BWIZA ko yakubiswe ahagana saa kumi zishyira saa kumi n’imwe zo kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga ubwo yari mu kazi ke mu Mudugudu wa Rubona. Avuga ko we na mugenzi we bakiriye amakuru ko hari bariyeri y’ibiti iri mu muhanda i Rubona, ikabaho abantu bameze nk’amabandi, basinze, bafite inkoni, batumye abantu bamwe batajya kuvoma no guhaha ku mudara. Ibi ngo ni nabyo byatumye bajya kureba uko byifashe gusa akavuga ngo” Tukihagera, twasanze hari bariyeri y’ibiti mu muhanda hariho n’abasore bafite inkoni utamenya icyo bashinzwe. Ntibari abanyerondo cyangwa youth volunteers. Bari basinze gusa bafite inkoni, babuza abantu gutambuka. Twaberetse baji n’ibituranga, tubabwira ikitugenza ariko barabyanga.” Ntirenganya avuga ko bahise bajya mu rugo kwa Mudugudu ngo barebe ko yabafasha. Ati ” Tugeze iwe, twasanze adahari. Umukecuru twahasanze yatubwiye ko yagiye mu nka. Nyuma twaje kumubona, tumwereka baji, tumubwira ikitugenza. Yahise avuga ngo na we itangazamakuru yararyize. Ngo abo abo basore bari kuri bariyeri ni we wabashyizeho, ngo na bariyeri ni iye, afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka mu mudugudu we. Yavuze ko tuba twaje tubanje kumuhamagara we na gitifu w’akagari, bakabimenya. Twamubwiye ko atari bo badupangira akazi kandi ko ntacyo twakoze kitemewe n’amategeko.” Uyu munyamakuru avuga ko yumvise Sam ari kuvugana kuri telefoni na Komanda wa Karangazi, akamusaba kumujyanira abo bantu. Kuri telefoni, Sam yemezaga ko bamweretse baji gusa akavuga ko ibyo atabishaka mu mudugudu we. Mudugudu Sam n’insoresore eshatu bose bafite inkoni, bashoreye Ntirenganya na mugenzi we, gusa ngo bageze ahitwa i Gakoma, habayeho ukutumvikana, ubundi inkoni zitangira kuvuza ubuhuha. Acishamo agaceceka umwanya muto, ati ” Bari badushoreye, ndababwira nti mureke tunyure aha nabwo turagera ku murenge nta kibazo. Nagiye kumva numva inkoni yo mu bitugu ingezeho, mudugudu aba ankubise iyo mu gatuza ari nayo yanzengereje cyane n’ubu nkaba ndi kuvuga biri kwanga. Abambari be nabo baba bankubise indi gusa mugenzi wanjye arayifata.” Ntirenganya yakomeje abwira BWIZA ko yabonye bikomeye, agacisha make, akemera gushorerwa na Mudugudu Sam. Avuga ko mu babonye arimo gukubitwa harimo umugore witwa Kyomukama na Sabiti Bosco. Yakomeje avuga ko bakimara guhura na Komanda, yabasabye ibyangombwa byabo, barabimuha. Asaba Ntirenganya gutanga ikirego kuri RIB, ubundi akajya kwa muganga. Avuga ko yageze kuri RIB akabura umwakira gusa yahise ajya kwa muganga kuko yari amerewe nabi. Ati ” Inkoni Mudugudu Sam yankubise mu gatuza yanzengereje. Banteye inshinge bampa n’ibinini gusa ndumva ntacyo biri kumfasha.” Yatangarije BWIZA ko inkoko ari yo ngoma, azarega Mudugudu Sam ko yamukoreye urugomo ndetse agahonyora uburenganzira bwe. BWIZA ntibyayoroheye kubona uko ivugana na Mudugudu Sam ku byo ashinjwa cyane ko na Ntirenganya bahuye atabashije kumenya andi mazina ye. Turakomeza kumushaka ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa. Umunyamakuru Charles avuga ko ” Sam Kalisa ahakana ko yamukubise.” Avuga ko ” Ubu ari kugenda amera neza gusa ngo inkoni ubu nibwo ziri kugaragara ku mubiri.” Avuga ko ubwo Meya wa Nyagatare, Mushabe Claudien yamusuraga iwe mu rugo ku mugoroba wo kuwa 18 Nyakanga, yakemanze ayo makuru, amubaza niba yakubiswe we ntiyirwaneho. Yamusabye ko ikibazo cye yakigeza muri RIB. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, yatangarije BWIZA ngo ” Ayo makuru ntayo tuzi.” Mu mvugo yuje ubwirasi no kwishongora, yongeyeho ngo ” Ariko se ubundi namenya nte ko uri umunyamakuru?” Nyamara Umunyamakuru wa BWIZA yari yabanje kumwibwira n’igitangazamakuru akorera. Nyuma yamushimiye kuri serivisi nziza amuhaye, amwifuriza ijoro ryiza. Gitifu na we ati ” Urakoze.” Abayobozi bamwe bakunze kwikoma abanyamakuru babahamaagaye kuri telefoni babasaba amakuru. Itegeko rigenga guhabwa amakuru mu Rwanda ryemerera umunyamakuru gukoresha uburyo bwa telefoni mu kuyasaba. Bigaragara ko urugendo ari rure kuko itegeko rimaze imyaka isaga 7 ririho gusa bamwe ntibabizi.

30 Responses
Nyagatare: Umunyamakuru wa Flash FM yakubiswe na mudugudu n’insoresore ze ajya ku bitaro
urakoze cyane BWIZA kuri aya makuru. abayobozi bamwe ntibazi aho ububasha bwabo butangirira naho burangirira ndetse nabaturage ntibazi ko gutegekwa gukora ibinyuranyije namategeko nabo babiryozwa nk’ababikoze.
habayeho uburangare bwa Komanda wa Polisi na Gitifu w’umurenge; bagombaga gukurwaho akanasezererwa niba turi muri Leta igendera ku mategeko.
naho Mudugudu n;’insoresore ze bagomba gukurwaho ndetse dosiye yabo ikajya mu Rukiko vuba bagahanwa ndetse bagategekwa kwishyura indishyi.
Murakozi Bwiza

Namwe abanyanakuru mwese ntimuri bamiseke igoroye mwitwaza uburenganzira mukibwirako muri hejuru yamategeko rimwe na rimweniho haturuka ibibyose namwe muge mucisha make mworoherane nabandi gusa nanone gukubita sibyo arko bamwe murimwe murishongora mwitwaje ububasha mufite abandi mugakoresha ubwo bubasha mugisa no gutera ubwoba buri ruhande rwisubireho habe koroherana twiyubakire igihugu

Niyihangane urugomo nyagatare ruramenyerewe nakomanda asigaye ahagarikira abakubita abandi urwanda rugeze ahabi

Kuki Akarere ka Nyagatare na Rubavu bikunze kugaruka mu myitwarire mibi kandi mu bayobozi b’Ibanze! Ese n’uko bashirwaho Nta Bushishozi Ahubwo ukumva Umuntu akubwira ngo uz’uko naje? i Rubavu ho Ntaho bitaniye ni byo hambere,buri wese ari Mudugudu ari ba Gitifu ntawemera ko har’amategeko amuri hejuru, noneho za Rubavu ngo har’udukipe tw’abagore twigabiza ingo z’abandi ngo kuko Bari hasi y’abagabo babo byabereye mu Murenge wa Nyakiriba, none Nyagatare na Gakenke bihangishije za Barrière z’ibiti nk’izo muri 1993/1994

Mbanje kubashimira cyane kumakuru mutugezaho.
Gusa burya hijya no hino abanyamakuru barahohoterwa kuko sibiriya gusa,
usanga abayobozi binzego zibanze ariko sibose batita kukiremwa muntu,mbese bababameze nka hitireri
Gukibita,no gukomeretsa cg hakaba banagufata amasaha ataragera bityo bagutindana ugasanga uraye gereza Kandi bitari ngombwa.
Ibyo rwose sibyo.
Bisubireho.
Ibyo mvuga nanjye byambayeho
Ariko ndanashima abakora ibikwiye.murakoze
Dukunda amakuru yanyu.

kwihanira siwo muti mudugudu gukubita umunyamakuru ubwo afite icyo yishisha nibafatwe bahanwe urwanda nigihugu kigendera kumategeko

Erega mwe nkabanyamakuru akarengane gakorwa ninzego zibanze mubibone ko bimaze ikiza ese mwimajine umuturage womwuwo mudugudu ukwabayeho mudugudu afite uburenganzira bwogushyira bariyeri mumuduguduwe bemwe duhora tuvugako uhawe ubuyobozi ahitayumvako icyo arikibare ahewe gukoribyashaka nyamara imiryango mpuzamahanga yakwandika ko ntabyishimo birimubanyarwanda ugasnga mubatungurutoki ngobarabeshya Kandi ibihamya bituma ntawakwishima aribyo byise bikorwa nizo nzego nyamara kugirango beguzwe bikaba agatereranzamba mujye musogongeraho wenda muzajya mwegera abaturage barengaywa ntimuzajya muceceka mwemere muvugukuri kwibibera murwanda ibyobibi nimubigaragaza urwanda rwacu ruzakira ababi bameze uko

Ubu ko mudushyira mu rujijo ari ibinyamakuri 2 bikorera mu Gihugu kimwe ubwo twemere ibihe.ibyo mwandotse cg iby’ikinyamakuru Igihe cyanditse???

Mbanjekubasuhuza ,mubyukuri uyumunyamakuru yahohotewe ,abobanyarugomo bakurikiranwe baryozwe ubwobugizibwanabi nakwita nkubunyamaswa ,Kandi simukarere kanyagatare ,nomukarere ka rwamagana ,umurenge wa karenge,kuwagatandatu nangebyambayeho ubwonarimongenda ndihafi kugera kwisoko rya karenge nasanze bamudugudu bashyize umugozi mumuhanda nabanyerondo biwe ,ntawinjira ntawusohoka ,ngerero bambujije gukomeza urugendo Kandi naribyemerewe narintwaye imodoka ipakiye gaze kandinzinezako imodoka zitwara imizigo zemerewe kugenda mumasaha yose mugihugu hose mubyukuri barankereje ubworero hosemujye muhagera munatubarize ubwobubasha ahobabukura kbs

Nikibazo gikomeye kumva ngo umuyobozi runaka yakubise umunyamakuru rwose ubuyobozi bw’imidugudu busigaye bwitwara uko bidakwiriye bagasebya abari hejuru yabo,uretse no gukubita abanyamakuru nabaturage barakubitwa nuko babihisha ngo bataziteranya nabayobora.Gsa umurenge wa Karangazi ukwiye guhagurukirwa kuko niho usanga bagifite urugomo nimyumvire bikiri hasi.

Dukwiye kunga ubumwe hagati ya bayobozi hamwe nabaturage,kugirango lgihugu cyacu kigume gutera imbere.kd buri rwego nirumenye ishingano zarwo niho hatazongera kumvikana ibyo bibazo rwose kd dushimiye inzego zibasha kumenya ishingano zarwo.

Wenda kwihanira sibyo gusa nabanyamakuru namwe harimo abiha gukora nibitabareba noneho iyo bigeze kuricyo mwita uburenganzira bwanyu birarenga ibi ndabivuga nshingiye kubyo niboneye abanyamakuru bamwe bokuri TV imwe bibasira inzego zumutekano mumvugo utanatinyuka kubwiramo umukozi uhemba rero banyamakuru akenshi ibi muhura nabyo muba mwabigizemo uruhare mukwiye kugerageza kuba abanyamwuga kurusha gukangisha icyo mwe mwita itegeko mujagikangisha buriwese bitabaye ibyo muracyakubitwa cyane

Nyagatare irakabije abayobozi bafite ingeso
yitwa duhishirane ubwo c tuvuge ko gitifu wumurenge ataz ko iyo bariere ihari? gusa mudugudu yeguzwe vuba kuko bamwe bitwaza icyo baricyo