Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George n’abamwungirije, Kayitare Didas wari ushinzwe ubukungu na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage beguye ku mirimo bari bashinzwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Gicurasi, nibwo aba bayobozi batatu beguye. Inama njyanama y’akarere ikaba itangaza ko beguye ku ‘mpamvu zabo bwite’.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Rukeba Chantal aremeza aya makuru akavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite ndetse akanabibashimira.
Avuga ko mu gihe umuntu abona inshingano zimunaniye, kubivuga ari ubutwari, ati “Ni ubutwari kuko umuntu aba yisuzumye akabona atari mu murongo w’ibyo akwiye kuba akora,… Amabaruwa mfite aranyereka ko ari impamvu zabo bwite”.
Yakomeje avuga ko ubwegure bwabo, nka njyanama itari yicara ngo ibusuzume.
Mu kwezi kumwe, abayobozi mu turere tune bareguye, ‘impamvi ni izabo bwite’
Iri yegura rije rikurikira iryo Ku wa 10 Gicurasi 2018, ubwo Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste n’uwari amwungirije ashinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukansanga Clarisse, beguye ku kazi ku mpamvu bavuze ko ari izabo bwite.
Ku wa 13 Gicurasi 2018, nabwo Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yeguye ku buyobozi, atangaza ko ari ku bushake bwe.
Ku wa 25 Gicurasi 2018, Uwari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere wari wungirije ashinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’Umuyobozi w’Akarere wari wungirije ashinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte, baregujwe.
Ku wa 27 Gicurasi 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, n’uwari amwungirije ashizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille n’uwari yungirije ashinzwe ubukungu, Ruzindaza Eric, nabo beguye ku kazi. Nabo bagira bati “ni impamvu zacu bwite”.


