Mu gihe hari amakuru avugwa ko Kamugisha Charles, wari umuyobozi w’umurenge wa Musheri muri Nyagatare yaba yarasabwe kwandika ibaruwa yegura nyuma yo gukubita DASSO, ubuyobozi bw’akarere burahakana aya makuru buvuga ko yeguye ku giti cye.
Mupenzi George, umuyobora w’akarere ka Nyagatare aganira na KT, yatangaje ko Kamugisha Charles yiyeguje ku bw’amakosa ye, ko nta muntu wigeze amutegeka kwegura, by’umwihariko ko yagonganishaga inzego bakoranaga.
Ati: “Yagonganishaga inzego bakorana, none yongeyeho gukubita Dasso”.
Ese uyu muyobozi yaba yarakubise DASSO bapfa iki?
Amakuru ava mu baturage ndetse anemezwa n’ubuyobozi bw’akarere, avuga ko ku wa Gatanu tariki 9 Nzeli 2016, Kamugisha Charles yakubise Dasso ucunga umutekano mu isoko rya Mbare.
Bavuga ko Kamugisha yaguze inka muri iryo soko, maze DASSO amwangira kuzisohoramo atazisoreye, ahita amwadukira aramukubita, ibi ngo bikaba bifitanye isano n’ukwegura kwe mu kazi. ku cyumweru tariki ya 11 Nzeli 2016 akaba aribwo yagejeje mu buyobozi bw’akarere ibaruwa ye yo kwegura.
Mu gihe hari n’abandi bayobozi ngo bagiye bafatirwa mu byaha birimo na ruswa, umuyobozi w’akarere avuga ko bakomeje kugenzura imikorere y’abayobozi kuva mu karere kugera mu midugudu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


