Umukobwa wa kabiri wari warokotse mu gikorwa cyo gukurirwamo inda mu buryo bunyuranije n’amategeko nawe yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri ushize nyuma y’undi nawe wari wahitanywe n’iki gikorwa muri iri vuriro.
KTpress dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru ayigeraho avuga ko uyu mukobwa yari afite inda y’amezi atatu gusa akaba yari atwite umwana w’umuhungu.
Byose ngo byatangiye kuwa kabiri mu giturage cya Ryabega mu Murenge wa Nyagatare ubwo umugore yumvaga umukobwa avuza induru bikabije nk’aho yari afite uburibwe bwinshi.
Uyu mugore ngo yahise asohoka mu nzu yiruka agana aho induru yaturukaga asanga ni ku nzu y’umuturanyi we aho abo bakobwa babiri babaga.
Yahise asunika umuryango nk’umuntu utabaye, ageze mu nzu asanga ni umukobwa we, Shallon Musabyimana w’imyaka 21 wari umerewe nabi ari kumwe na mugenzi we, Claudine Nyirambonizanye w’imyaka 20, ari we muturanyi wavuzaga induru bikabije.
Musabyimana rero yahise abwira nyina ko mukuru we witwa Regina Nyirandikubwimana w’imyaka 23, akaba ari umubyeyi w’abana batatu, ari we nyirabayazana.
“Mukuru wanjye yaduhaga imiti gakondo yo mu nda guhera kuwa Gatandatu. Yari yadutaye nyuma yo kubona umuti urushaho gukomeza ikibazo cyacu”.
Abo bakobwa babiri nibwo bahise bajyanwa ku ivuriro riri hafi aho, ari ryo, Rakai Health Center riri muri Nyagatare mu gihe mukuru wabo wari wabahaye iyo miti yari akirimo gushakishwa.
Ubwo bagezwaga kuri Rakai Health Center ahagana saa saba, nyiri iri vuriro, Deogratius Ngarambe bakunda kwita Rukanika ndetse n’umuzamu we, barabakiriye basanga ikibazo bafite ari inda bakuyemo ariko ntibigende neza, ahita abatera serumu arabareka kugeza nka saa cyenda.
Nyuma y’amasaha abiri ngo uyu muganga yahamagawe ku bitaro abwirwa ko umwe muri aba bakobwa witwa Nyirambonizanye yapfuye, biba ngombwa ko yohereza undi mukobwa wari usigaye mu Bitaro bya Nyagatare aho yaguye mu bukeye bwaho.
Abaturage ba Ryabega bavuga ko uyu mukobwa wapfuye yari asanzwe afite umwana yabyaranye n’undi mugabo wari waramukodeshereje inzu yabagamo. Ngo akimara gutwara inda ya kabiri, abaturanyi bumvise avuga ko azayikuramo kuko ngo umwana we wundi yari akiri muto.
Hagati nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, umuvugizi wa polisi mu Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yemeje ko Nyirandikubwimana wahaye abo bakobwa imiti yo kubakuriramo inda, yafashwe.
Nyiri Rakai Health Center n’umuzamu wayo nabo barafashwe bakaba bafungiye kuri Station ya polisi ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



