Nyakwigendera Amb. Bihozagara azashyingurwa kuri uyu wa Gatanu

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Rwanda cyarangije gukora ibizamini bya autopsie ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera Amb. Jacques Bihozagara , uzashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, nk’uko byatangajwe n’umuryango wa Nyakwigendera nubwo wirinze kugira ibyo utangaza ku byavuye muri ibyo bizamini.

Umwe mu bagize uyu muryango, Joseph Kilimandjalo, avuga ko ibizamini byakorewe mu bitaro bya polisi, ariko ataramenya ibyavuyemo.

KT Press dukesha iyi nkuru ariko, ivuga ko yiboneye umurambo wa nyakwigendera ukigezwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, aho ngo isura ye yagaragaho ibikomere.

m_26
Nyakwigendera Jacques Bihozagara

Uyu munyamuryango yakomeje avuga ko umurambo wa Bihozagara ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi, mu gihe polisi y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri iki kibazo. Umuryango wa nyakwigendera kandi ukaba uvuga ko ibyavuye muri autopsie bizatangazwa nyuma yo gushyingura.

Biteganyijwe ko Bihozagara azashyingurwa mu cyubahiro nyuma y’ibyumweru bibiri apfiriye muri gereza ya Mpimba kuwa 30 Werurwe, aho yari amaze iminsi afungiye ntawuzi amakuru ye kuva mu Ukuboza 2015.

Ubwo umurambo wa Bihozagara wagezwaga I Kigali kuwa 05 Mata, umuryango we wasabye guverinoma y’u Rwanda gukora ibizamini ngo hamenyekane icyamwishe.

BIho-de67c

Biteganyijwe ko imihango yo gushyingura izatangira kuri uyu wa Gatanu guhera saa tatu mu rugo rwa Bihozagara i Kibagabaga, nyuma habeho umuhango wo gusabira nyakwigendera muri kiliziya ya Saint Etienne mu Biryogo, naho gushyingura bibe ku isaha ya saa cyenda mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *