Mu buryo butunguranye icyamamare muri muzika ukomoka muri Congo-Kinshasa apfuye, nyuma y’iminsi mike gusa habonetse umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko bivugwa ko yatewe inda n’uwo nyakwigendera.
Uyu mukobwa ufite inda y’imvutsi amazina ye ntabwo yashijwe ahagaragara ariko bakaba bagaragaje amafoto agaragaza igikundiro n’ibihe byiza yagiranye na nyakwigendera nk’uko bivugwa na bimwe mu binyamakuru bikorera muri Congo-Kinshasa, kandi ngo ubuzima bw’uyu mukobwa ntibumeze neza nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba.

Abantu batandukanye ntibabyumvishe kimwe kuko hari abavuga ko ashaka gukora amateka ngo amenyekane abandi ngo birashoboka bashingiye ku mafoto agaragaza urugwiro hagati yabo bombi.

Ikinyamakuru first magazine kikaba kivuga ko bibaye ukuru ko byaba bibabaje kuko ngo muri iki gihugu abahanzi benshi bakunze kuvugwaho ibijyanye n’urukundo n’abana bato cyane mu myaka, kiti birashoboka ko haba hari n’abandi uyu nyakwigendera yaba yarateye inda.

Papa Wemba yari yarigeze no gufungwa muri Zaire ku gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu ashinjwa kuba yarakundanye n’umukobwa w’umujenerali mu ngabo z’icyo gihugu.
Papa Wemba – izina rye nyaryo ryari Jules Shungu Webadio – yagize uruhare runini mu guhindura injyana y’umuziki muri Congo mu myaka ya 1970 na 1980 kandi atuma injyana ya Soukous ikundwa cyane muri Afurika
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


