Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika

Sangiza iyi nkuru

Abarokotse jenoside bo murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bari mu ruhuri rw’ibibazo bishingiye ku manza gacaca n’inka zitangwa na FARG. Abishyuzwa imitungo bangije baragurisha ubuyobozi bugasinya, nyuma bagacika, n’ubashije kwishyura kandi, Gitifu ayashyira mu mufuka.
Mukankusi Phoibe warokotse jenoside we avuga ko yishyuje amafaranga ntayamuhe. Uyu Mukankusi w’imyaka 65 atuye mu mudugudu wa Nyenanga mu kagari ka Kigeme. Agira ati “Gitifu Noheri yishyuzaga yishyirira ku mufuka, ibihumbi 680 byose bari banyishyuye yarabimize. Abatwangirije imitungo muri jenoside bemeye icyaha barishyura, ndategereza ndaheba”.
Amafaranga Mukankusi yishyurijwe akaribwa na Gitifu, arimo ibihumbi magana abiri (200.000 Frws) yishyuwe na Munyankindi Haruna bita Cyombe, n’andi ibihumbi Magana ane na mirongo inani(480.000 Frws) yishyuwe na Sebujangwe”.
Si Mukankusi wenyine uvuga ko yishyurijwe na Gitifu akamira, kuko hari abandi barokotse jenoside bagiye bahabwa igice, abandi bakabura n’amarangizamanza yabo. Yemwe ngo hari n’abagiye batsinda imanza, ariko indishyi zikajya ku bataraburanye.
Abatuye aka kagari ka Kigeme bavuga ko uwitwa Mukanyarwaya Belia yishyurijwe ibihumbi 60, nyamara Gitifu Noheri akamuha ibihumbi 30.
Abagombaga kwishyura baragurishije baracika
Abarokotse jenoside bo muri aka kagari ka Kigeme bafite agahinda k’abagombaga kubishyura imitungo, nyamara bakagurisha ibyabo byose, ubuyobozi bukabasinyira bagacikira mu tundi turere no hanze y’igihugu. N’abatimutse kandi, ngo Gitifu Noheri akabwira abarokotse ko nta kintu gihari, ko nta bwishyu abo bantu bafite kandi baragurishije ahari, yarabisinyiye.
Imiryango ivugwa kugurisha harimo uwo kwa Kabuye na Izabiriza. Umwe mu barokotse ati “aba ubutaka bwose barabugurishije, baragenda bashobora kuba baragiye mu karere ka Nyanza”. Bagombaga Mukarusagara Alphonsine, Nyirimbuga Joseph na Kanyandekwe Ladislas.Undi ni uwitwa Bimenyimana nawe yagurishije imitungo yose, bati “Gitifu Noheri amufasha gucika”.
Inka za FARG ziturwa imiryango y’abakoze jenoside
Abarokotse jenoside batuye muri aka kagari bafite ibibazo byinshi bavuga ko byose bikomoka ku munyamabanga nshingwabikorwa, Nkundimana Noel. Ibindi bavuga ni inka zagiye zitangwa na FARG (Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye), nyamara ngo zigahabwa abatari bo. Mukankusi agira ati “ubu nta nka ngira, kandi FARG yarazitanze, bigera kwitura izavutse bakaziha abandi harimo n’imiryango y’abaduhemukiye. Ibyo iyo mbibona numva ari icumu rya kabiri hejuru y’abantu 68 nabuze”.
Undi musore warokotse ufite imyaka 35 ati “turi imiryango ine mu mudugudu tutagira inka, kandi iza FARG ziturwa abafite imiziro. Hari umukecuru utishoboye nayifashaga, nkayahirira, imaze kubyara iyayo bayiha uwo hanze (utararokotse). Ibi iyo mbibona binsubiza mu buzima bubi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha arakomoza ku mukuru w’umudugudu wa Nyenanga, Mukakinani Agnes wafashe inka enye. Ariko ati “nk’iryo jambo ntiwarihingutsa ngo uramuke”, avuga ko abo bantu ntawe ujya abavugaho kubera umutekano muke bateza uwabishize ahagaragara.
Undi wituwe inka ya FARG, ni uwitwa Mujawimana Marigarita ukora kwa muganga. Uyu ngo yari asanganywe indi nka, arishoboye kandi umugabo we Rwabuyonza Charles yakatiwe imyaka 19 kubera uruhare rwe muri jenoside. Uyu ngo inka yayituwe na Kayitesi Rosette warokotse, ariko abitegetswe na Gitifu Noheri.
Umukecuru warokotse Nyiragaju Therese nawe yituye inka ya FARG ku muntu utararokotse, naho iya Mukanyarwaya Belia yarafpuye ngo “ibipfapfa” bitwarwa n’uwari ushinzwe imibereho myiza ku kagari, bavuga ko ubu yacikiye mu Cyanika. Ibyo bipfapfa ni amafaranga ibihumbi 50 byagurishijwe iyo nka yapfuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigeme, Nkundimana Noel, afunzwe azira inka za girinka yatanze ku buryo butemewe.
Itegeko rirahari, ikibazo ni abakaryubahirije batabikora neza-CNLG
Umuyobozi wa CNLG (Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside), Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko inkiko gacaca zisoza imirimo yazo hagiyeho itegeko riteganya uko ibibazo bijyanye nazo bizakemuka. Ati “Itegeko rikuraho gacaca rigena uko ibyo bibazo byakemuka, ariko ikibabaje ni uko hari bamwe mu bagafashije mu iyubahirizwa ryaryo ntibabikore”.
Ingingo ya 13 y’iri tegeko ngenga no 04/2012 ivuga ko amarangiza rubanza aterwaho kashe mpuruza “bimaze kwemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’aho urubanza rwabereye, mu nyandiko ashyikiriza Perezida w’urukiko rw’ibanze muri iyo fasi.
Naho iya 14 iti “Iyo umutungo w’ugomba kwishyura warigishijwe, uhita ushinganwa mu maboko y’uwo uherereyeho, ugatezwa cyamunara hatitawe k’uwufite”.
Ku birebana n’amadosiye yibwa, Dr Bizimana avuga ko CNLG ibitse inyandiko z’umwimerere ku manza gacaca, nk’uko ingingo ya 19 y’iri tegeko ibiteganya. Igira iti “Inyandiko, amajwi, amafoto n’amashusho n’ibindi byifashishijwe mu manza z’Inkiko Gacaca byeguriwe Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside”.
Bizimana ati “Twe tubitse imanza z’umwimerere, iziri mu tugari ni fotokopi. Uwazibwe ashobora kuza tukamurebera, cyangwa hakaza MAJ, umuyobozi wa Ibuka, umukozi wa FARG cyangwa uwa CNLG; mbese urwego rufite aho ruhurira nabyo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *