Nyamagabe:Imbaga y'abaturage yasanganije Umukandida Paul Kagame imyato- Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa Gatatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabikomereje mu karere ka Nyamagabe.
ny1
Kuva saa Cyenda z’ijoro abaturage baturuka mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyamagabe n’ahandi hatandukanye, ni bwo batangiye kwinjira muri sitade ya Nyagasenyi i Nyamagabe, iherereye mu murenge wa Gasaka, akagari ka Nyamugari, baje kwakira umukandida wabo Paul Kagame.
n5
Umwe mu baturage bari aho igikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye aganira na Bwiza.com, yagize ati “Hari abatangiye kuza saa Sita z’ijoro, njye nahageze nka saa Cyenda, nta kindi cyanzinduye naje kwakira Paul Kagame, ndishimye rwose kuko naje kwamamaza umukandida wacu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uko umuhango wagenze ujyanye no kwiyamamaza
Kuva 09:16: Indirimbo z’Abahanzi batandukanye
Indirimbo Tora Kagame ya Jules Sentore n’iya Tuyisenge Intore,… nizo abaturage babyinaga, amadarapo mu biganza byabo bayashyize hejuru bacinya akadiho, ni amadarapo yanditseho FPR, bambaye n’imipira y’amabara atandukanye yanditseho Tora Kagame Paul, twubake u Rwanda twifuza, abaturage babarirwa mu bihumbi bakaba bari aho bafite umunezero mu mitima ya bo babigaragaza.
n4

n3
N’abo mu yandi mashyaka bari baje kwakira Paul Kagame

p1 p2
09:45: Abahanzi bageze ku rubyiniro (stage)
Abahanzi barimo Tom Close, Eric Senderi, King James, Butera Knowless,… bari kuri stade barimo gushyushya imbaga, indirimbo bahereyeho ni ‘Oya kirazira’ bagakurikizaho ‘Abanyarwanda twaribohoye’ ya Eric Senderi, igira iti ” u Rwanda ruragendwa ijoro n’amanwa”[nta kwicara abaturage barishimye, bacinya akadiho].
Intero yari imwe, bamwe bagira bati Paul Kagame Oyeee! abandi bagasubiza bagira bati ” oye, oye oye, urasobanutse kandi urashoboye, ntituzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere, Tora Paul Kagame twubake u Rwanda twifuza”.
10:33: Kuhagera k’Umukandida, Paul Kagame
Abaturage bakimukubita amaso bamwakiranye urukundo n’urugwiro, amashyi n’impundu hirya no hino bati ‘Ayiiiiiiiiiii kacikaci’. Nk’uko bisanzwe, Umukandida, Paul Kagame yabanje kuzenguruka abasuhuza [umunezero wari wose mu baturage].
10:40: Indirimbo y’umuryango FPR/INKOTANYI
Abaturage bose bahagurutse, baririmbye indirimbo y’umuryango, baragira bati “FPR muryango w’Abanyarwanda waharaniye kera kuzarurengera, amaboko yacu azakorera u Rwanda”.
DE2HEmrW0AAILkT
Umusangiza w’amagambo, Ndagijimana Celestin (Mc), yatanze ikaze anageza ku mukandida bimwe mu byiza Nyamagabe yagezeho ko byose ibikesha Paul Kagame.
Yagize ati: “Umuhigo ni 100% twarabihize, mu kwezi kwa Munani tuzabihigura, Imana ibadukomereze ariko intego ni 100%”.
10: 45 Ubuhamya bw’umuturage Mukeshimana Chantal
Ni umugore, wubatse ufite umugabo n’abana 3, avuga ibyiza akesha Intore izirusha intambwe, Paul Kagame, kera ngo nta tungo yagiraga ku buryo yajyaga mu bisambu gutoragura amase ngo abone icyo afumbiza, aho gahunda ya Girinka iziye nawe yaratoranijwe arayihabwa.
p3
Ati “ubu iyo nka imaze kunguka izindi nka 5, ubu ndahinga nkafumbira nkeza Toni 30, ubu nsigaye nzi no gukoresha ifumbire itari imborera, ubu mfite ubumenyi nk’ubw’Abagoronome”.
Yaguze amasambu ya Miliyoni 12, yubaka inzu ya Miliyoni 15, akomeza avuga ko ubu banafite umuriro w’amashanyarazi yari yarabijeje, nyuma barayabona, ati “niyo muri i Vatican kwa Papa tuba tubareba na za Televiziyo zacu”. Akomeza avuga ko gahunda ari iyo kumutora 100%. Yasoje ubuhamya bwe anasaba gukora mu biganza umukandida Paul Kagame [arabyemererwa].
10:52: Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida wa FPR/Inkotanyi
Mureshyankwano Mari Rose avuga ko ubuyobozi bwiza bwatumye Nyamagabe yivana mu nzara yahahoraga, ubu Nyamagabe ifite amashanyarazi, dore ko yahoze iri kuri 2% none ubu ikaba ifite amashanyarazi ku ijanisha rya 21%.
NY3
Ati “ubu dufite Koperative itunganya ubuki , uruganda rwa Kitabi n’izindi, amavuriro n’ibigo nderabuzima mu mirenge yose, abagabo bari barahetamye ibitugu none ubu mwabahaye ambulance”.

“Nyamagabe twitwaga Abatebo, kubera ubukene, mwadukuyeho igisuzuguro, ntabwo tukitwa Abatebo ubu twitwa aba “Tres bon”, Nyamagabe yahinduriwe amateka”. Yasoje agira ati “Tuzagutora 100%”.
11:00: Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame
Yabanje ashimira abaturage ba Nyamagabe, agaruka ku buhamya bwa Chantal ko hafi abaturage bose ba Nyamagabe ubuzima bwahindutse.
Paul Kagame yagize ati”Ubuzima kuri bamwe bwarihuse guhinduka, nubwo ari ku buryo butangana, umurimo dufite nuko n’uwasigaye inyuma ubuzima bwe bwakwihuta, ibi rero turajya ku itariki ya 5 Kanama ari byo dutekereza, ni ugutora FPR, ni ugutora umukandida wayo, niyo izaguha ubuzima bwiza, bizaguha umutekano urambye, ni ugutora ibizaha umwana wawe kwiga no kuticwa n’indwara zitakica abantu.
DE2UFg5XsAAwIeC
Ni ugutora ibizaha abasaza gusaza neza, abasore n’inkumi bakabona ubuzima bwiza, bagakira na bo bagateza igihugu imbere. Ayo niyo mateka tumazemo iminsi, niyo mateka ya FPR Inkotanyi. Gutora FPR ni ugutora umukandida wa yo, kandi ntabwo ari ukwibeshya”.
Uwigize agatebo ayora ivu:
Ku kijyanye n’iri zina ryari ryarahawe abaturage ba Nyamagabe, umukandida Paul Kagame yagize ati”Abaturage ba Nyamagabe bahoze bitwa Abatebo, ubu ntibakiyora ivu, Abanyarwanda ntabwo bakiyora ivu, Abanyarwanda bose bayora amafaranga. Inzira turimo ni iyo gukora tugatera imbere, niyo nzira ya FPR, niyo nzira y’umukandida wayo. N’andi mashyaka 8 yifatanyije na FPR, twifatanyije kugirango twange kuyora ivu.”
Amashanyarazi:
Ati “Umubare umaze kuzamuka kandi biracyaza, turashaka ko byihuta, turashaka ko amashanyarazi agera no kuri babandi atarageragaho, baracyari benshi ariko turashaka kubyihutisha, namwe mutwihutishirize kumva neza, kumva ibikorwa kugirango n’ibindi byihuta.
Imihanda:
Umuhanda Huye- Nyamagabe- Rusizi, yijeje ko ugiye gukorwa vuba
Amatora ku itariki ya 4 Kanama
Paul Kagame yakomeje agira ati “ni ukwiteganyiriza, ni ugukora umurimo wanyu mufitemo inyungu”.
Yasoje abashimira ko bitabiriye ari benshi, abasaba kuzatora neza nk’uko babyivugiye, aho yagize ati “dukomeze twishime ni igihe cyo kwishima gusa”.
11:20: Indirimbo:
Uyu muhango wasojwe n’akanya ko gucinya akadiho, aho abaturage bagiraga bati bati “Kagame Paul Tuzamutora”
DE2HC8zXcAA0579
p1 1
ama
Ibikorwa byo kwiyamamaza umukandida akaba yahise anabikomereza mu karere ka Huye, ahavuye akomereza Kamonyi.
NY2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com -Nyamagabe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *