Nyamagabe: Impunzi z’Abanyekongo zasabye Leta ya RDC kubahiriza isezerano yazihaye

Sangiza iyi nkuru

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu karere ka Nyamagabe zazindukiye mu myigaragambyo ikomeye, zamagana itotezwa n’ihohoterwa imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ikorera Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, zinasaba gufasha gutaha kandi zikarindirwa umutekano.

Mu gitondo cy’uyu wa 12 Ukuboza 2022, izi mpunzi zasohoye mu nkambi ya Kigeme zisanzwe zicumbitsemo, zijya mu muhanda zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa busobanura impamvu y’iyi myigaragambyo.

Mu ndimi zitandukanye, ubu butumwa buramagana ibikorwa bya FDLR mua burasirazuba bwa RDC ndetse n’imikoranire ugirana n’ingabo za Leta kugeza aya magingo.

Perezida w’iyi nkambi, Munyakarambi Edison, yatangaje ko icyatumye bakora iyi myigaragambyo ari ubwicanyi bukomeje gukorerwa bene wabo mu burasirazuba bwa RDC, Leta n’imiryango mpuzamahanga irebera.

Munyakarambi yagize ati: “Ni cyo kitubabaza. Kumva Abatutsi bicwa, amahanga arebera, bazira ko ari Abatutsi. Turi Abakongomani nk’abandi, bidukora ku mutima. Ni byo byatumye duhaguruka, twemeza ko tugomba kubyamagana.”

Perezida w’iyi nkambi yatangaje ko indi mpamvu yatumye bigaragambya ari uko barambiwe kuba mu buhungiro. Ati: “Indi mpamvu yatumye duhaguruka ni uko turambiwe kuba mu nkambi. Imyaka 10, Leta ya Congo nta na rimwe iraza kudusura. Ahoa umuntu arangiza imyaka 10, imyaka 20 mu nkambi, bene wacu bo mu zindi nkambi barengeje imyaka 25.”

Munyakarambi avuga ko itsinda ryari riyobowe na General Delphin Kahimbi wabaye umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya RDC ari ryo riheruka kubasura muri Nyakanga 2019.

Icyo gihe ngo nyakwigendera Gen. Kahimbi yari yarabasezeranyije impunzi z’Abanyekongo ko Leta igiye gukora ibishoboka byose zigataha, kandi mu gihe ziri iwabo zikarindirwa umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *