Ubuyobozi bw’itorero ADEPR buragaya abari abayoboke baryo bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi bakica bagenzi babo basenganaga,ikibabaje ngo kikaba ari uko hari n’abari abapasiteri n’abavugabutumwa bishe cyangwa bakicisha bagenzi babo, abandi ntibagire icyo bakora ngo babatabare, ahubwo bakihutira kurwana ku ntebe n’ibindi bikoresho byabaga mu nsengero aho kwita ku buzima bw’abahigwaga.
Ni bimwe mu byavuzwe n’umuvugizi witorero ADEPR, Rév. Pasiteri Karuranga Ephrem, ubwo mu iterero ry’akarere rya Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo hibukwaga uwari umushumba w’ururembo rwa Gikongoro mu gihe cya Jenoside, akaba ngo yari umututsi umwe rukumbi wari kuri uru rwego muri iri torero Rév Pasiteri Munyarubuga Faustin, umugore we n’abana be 2 n’abandi bicanywe na we, hakanibukwa abari abakuru b’itorero, abavugabutumwa n’abandi bakristo bishwe muri icyo gihe, abamaze kumenyekana bakaba ari 328 mu karere kose, abenshi muri aba bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane isaga ibihumbi 50..
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Rév. Pasiteri Gahima Jonathan, umushumba wa paruwasi ya Karama muri iri torero uri muri bake cyane babashije kurokoka ubwo interahamwe zicaga uyu wari umushumba w’ururembo bari kumwe na bamwe mu muryango w’uwo mushumba, ngo batangiye gutotezwa na mbere ya Jenoside , bamwe muri bagenzi babo b’abapasiteri batangira kubagaragariza urwango rukomeye kugeza Jenoside ishyirwa mu bikorwa,bakicwa urw’agashinyaguro bigizwe mo uruhare na bamwe mu bo bakoranaga umurimo w’Imana batatekerezaga ho ubugome nk’ubwo.
Yagize ati’’ nyuma y’igihe kinini cy’itotezwa rikomeye,ubwo Jenoside yatangiraga,bamwe bihishe mu ishuri ryisumbuye rya Sumba,abandi mu nsengero bumva nta wabasangamo ngo abice,ariko ntibyabujije ko abari bahungiye muri iri shuri barengaga 30 batoboye icyumba cy’ishuri barimo bakabica,nanjye n’umushumba wanjye n’abo twari kumwe bakadusanga mu nzu bakamwicana n’umugore n’abana be 2 n’undi mwana wahabaga”.
Avuga ko n’ubwo baciye mu bikomeye,bishimira ko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ikaba itazongera ukundi mu Rwanda, abayirokotse bakaba bakomeje kwiyubaka nubwo hari ibibazo bimwe bagihanganye na byo ariko ngo Leta yahagaritse Jenoside ibyo ntibyayinanira.
Uwimana Jacques wari umuhungu w’umushumba w’ururembo rwa Gikongoro akagira amahirwe yo kurokoka ubwo ababyeyi be n’abavandimwe be 2 bicwaga icyo gihe afite imyaka 16 gusa, avuga ko nubwo bahuye n’akaga nk’ako bakiri bato, Leta nziza igihugu gifite ubu yabasubije icyanga cy’ubuzima.
Ati’’ turashimira Leta nziza dufite ubu yaduhaye kwiga abenshi muri twe bari barabivukijwe, tubona imirimo turakora turiyubaka,tukaba dukomeje urugamba rw’iterambere.’’
Ku bibazo abarokotse Jenoside bagifite,nk’abafite inzu zishaje bakeneye kubakirwa izindi, bamwe mu bana barangije amashuri bakabura akazi,n’ibindi,umuyobozi w’aka karere,Uwamahoro Bonaventure, yabijeje ko Leta y’ubumwe itazahwema kubishakira ibisubizo,anabashimira kwihangana no kwiyubaka bikomeje kubaranga,aho bakomeza guhangana n’ubuzima busharira bagenda baca mo.
Umuvugizi wa ADEPR,Rév.Pasiteri Karuranga Ephrem,yasabye abashumba n’abandi bakirsto kurangwa n’urukundo nyarwo kuko abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi arirwo babuze,yizeza abayirokotse bo muri iri torero ko rizakomeza kubita ho uko rishoboye, ryubakira abadafite aho baba, riremera abatishoboye,ariko cyane cyane ryubaka imitima kuko ari yo cyane cyane yashegeshwe n’abo bagome.
Itorero ADEPR mu karere ka Nyamagabe rigizwe n’abakristo barenga 20.000 bari mu maparuwasi 14, umushumba waryo,Rév. Nsengiyumva Patrick akavuga ko mu byihutirwa rigiye gukora muri iyi minsi 100 yo kwibuka,ari ugushyira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside muri paruwasi ya Maheresho,hakazakorwa urukuta ruriho amazina y’abakritso 73 n’uwari umukuru w’itorero bahaguye,bakazanakomeza gukora ibikorwa byinshi bifata mu mugongo abarokotse.






