Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, akurikiranweho gusambanya ku ngufu umukobwa w’imyaka 42 ufite ubumuga bwo mu mutwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, avuga ko nibyemezwa koko ko uwo mugabo yamuhohoteye bazagira uruhare mu kumukurikirana kuko byagaragaye ko hari abahohotera abafite ubumuga kuko batabasha kwivugira.
Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Valens Rukundo, uyu mugabo yafashwe ku manywa yo ku wa gatatu itariki ya 16 Nzeri 2020.
Kugeza ubu ibisubizo byo kwa muganga ntibirasohoka, ariko uyu mugabo agifatwa yavuze ko atigeze amufata ku ngufu kuko ari umugore we, mu gihe uwafashwe we ntacyo abivugaho kuko n’ubusanzwe aba acececetse.
Gitifu w’Akagali ka Karambo avugana na Kt Radio akaba yagize ati: “Ubu ari ku Bitaro bya Kigeme, ntabwo turabona ibisubizo bya nyabyo ngo tumenye ko ari byo.”
Abajijwe ibiri kuvugwa, yasubije agira ati: “Ibivugwa, n’uko yafashe ku ngufu umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe…yamusanze ahantu yari aragiye inka, ahantu bajyaga bayimusohorera nyine akagenda akayiragira. Aho rero niho yamusanze.”
Yongeyeho ko hari umuntu wababonye, agahita atabaza uwo mugabo agafatwa.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yo ivuga ko igiye kubikurikiranira hafi ndetse byaba ngombwa igashakira uyu mukobwa umwunganizi, uyu mugabo yazahamwa n’icyaha akabihanirwa nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Emmanuel Ndayisaba.
Ingingo y’134, igika cya gatatu y’itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka 65, ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 15 ariko kitageze ku myaka 20, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni 2.


