Nyamagabe: Umugabo uba mu Bubiligi yakatiwe burundu y’umwihariko kubera uruhare rwe muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha rwasomeye mu ruhame urubanza  Ubushinjacyaha bwaburanagamo n’ Umugabo  witwa  Ndasingwa Jovith wari wasubirishijemo imanza yakatiwe n’inkiko Gacaca zimuhamya kugira Uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, maze kuwa 29 Kamena rwemeza ko ahamwa n’ibyaha rumuhanisha igifungo cya burundu y’umwihariko.

Ndasingwa Jovith ubu uba mu gihugu cy’Ububiligi, akomoka mu murenge wa Musange ho mu karere ka Nyamagabe, akaba yari yaraburanishinishijwe n’inkiko Gacaca, adahari.

Inteko y’Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Jenda yari yamuhamije icyaha cya jenoside. Kuko yagize uruhare mu kujya kuri bariyeri yiciwe ho abantu, imukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 15. Ndetse n‘Inteko y’Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kibeho  yari yaramuhamije   icyaha cyo kujya mu bitero byishe abantu kuri komine Musange, imukatira igifungo cy’imyaka 19.

Ndasingwa Jovith yaje kuza mu Rwanda mu 2015, amaze kumenya ko yahamijwe ibyaha, yaje gusaba gusubirishamo izo manza, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kaduha nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga.

Hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 9 y’Itegeko Ngenga No 04/2012/OL ryo ku wa 15/06/2012 rikuraho inkiko Gacaca, rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwazo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha rwamwemereye ko izo manza zisubirwamo. Iburanisha ritangira bundi bushya, ari nabwo urukiko rwemeje ko urubaza ruzasomwa tariki ya 29/06/2018 saa munani.

Amakuru ahari aremeza ko uyu mugabo yasubiye mu Bubiligi adakoze igihano cye muri uyu mwaka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *