Nyamagabe: Umugabo yashatse gutema umuhungu we amuhushije yirara mu rutoki rwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamagabe ari mu maboko ya polisi akurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwica umuhungu we no kumutemera urutoki.

Biravugwa ko uyu mugabo witwa Damascene Ntamazeze, utuye mu mudugudu wa Nyamirama, Akagali ka Ngoma, mu Murenge wa Cyanika, yari afitanye ubwumvikane bucye n’umuhungu we w’imyaka 17. Icyaha cyo kugerageza kumwivuna kikaba cyarabaye kuwa 24 Kamena.

Ntamazeze bikavugwa ko yahushije umuhungu we yashakaga kwica akoresheje umuhoro, agahita ahindukirira urutoki rwe, aho abaturage babashije kumuhagarika atarararika urutoki rwose, nyuma y’aho umuhungu we atabarije bigatuma abaturage bahurura.

Umuvugizi wa polisi mu majyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko Ntamazeze yari yahaye umuhungu we imirimo yo gukora mu rugo undi akanga bagatongana maze umugabo yagira umujinya agahita afata umuhoro akirukankana umuhungu we ngo amuteme ariko undi akamucika.

Umusaza rero umujinya waramwishe ahindukirira mu rutoki rw’umuhungu we atangira kurutema.

Abaturage bitabye gutabaza k’umuhungu wa Ntamazeze babashije kumuhagarika, ariko banahamagara polisi, abapolisi bahagera nyuma y’akanya gato bahita bamuta muri yombi.

CIP Kayigi yamaganye iyi myitwarire yongeraho ko abana basuzuguye batigishwa ikinyabupfura hakoreshejwe imihoro cyangwa ngo bishyure amaraso yabo.

Yaboneyeho gushimira abaturage batabaye badatinze bakabuza umugabo wari wariye karungu kugira uwo akomeretsa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *