Nyamagabe: Umuyobozi w’ishuri n’umucungamutungo bakurikiranweho kunyereza amata yagenewe abana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishuri rya Gasaka mu kagari ka Kigeme, umucungamutungo n’umwe mu barimu wari ushinzwe gucunga amata yagenewe abana, bari mu maboko ya Polisi kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2017.

Mukakalisa Anne Marie uyobora iki kigo na bagenzi be batawe muri yombi, nyuma y’uko bamwe mu babyeyi b’abana bagenewe amata bagaragaje ko abana badahabwa amata uko byagenwe. Ni amakuru yari amaze igihe acaracara ariko akaburirwa gihamya, nk’uko byemezwa n’ushinzwe uburezi muri aka karere.

Nteziryayo Andre ati, “Mu bisanzwe aba bakozi bakoraga neza, bagatanga raporo ku gihe, ariko abaturage bakomeje gusakuza ko abana badahabwa amata uko bikwiye, hakorwa igenzura dusanga ibiri muri raporo bidahuye n’ibiri kuri terrain (ku ishuri)”.

Umwe mu babyeyi akomoza kuri aya mata yagenewe abana, avuga ko kuva mu wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu, buri mwana ahabwa litiro eshatu mu cyumweru. Ati, “abana bagomba guhabwa amata n’igikoma cya Sosoma ku wa mbere, ku wa Gatatu no kuwa Gatanu, ariko ubu ntibayaherukaga. Abarimu baba bacicikana bayatwara iwabo, njye nturanye nabo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ababyeyi barerera kuri iki kigo bita ku Mwumba kandi, bashinja umuyobozi wacyo kwaka abana amafaranga y’ibikopi byo gukoreraho ibizamini ntabubibahe. Umwe abwira Bwiza.com ati, “Mukakalisa atubwira ko amafaranga dutanga ajyanwa i Kigali ahategurirwa ibizamini, kuva mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Dutanga amafaranga 350 buri gihembwe ku mwana, ariko uyu mwaka twatanze ay’icyambere, ibikopi bitaje twanga gutanga andi. Abana bajyana amakayi yo gucamo impapuro kandi twaratanze ayo mafaranga”.

Ati “mu gihembwe cya kabiri twarayabajije, umuyobozi Mukakalisa avuga ko ngo bayohereje I Kigali batinze, ngo none ibikopi bazabikoresha mu cya kabiri, kuva ubwo nta mubyeyi wongeye kuyatanga”.

Kuri ibi bibazo byombi, ngo ababyeyi bategereje inama rusange ngo babiganireho n’ubuyobozi, ariko ngo ntiheruka kuba.

Urwishe ya nka ruracyayirimo

Nyamagabe yavuzwe kenshi mu buriganya, kurangiza imanza gacaca abayobozi bakirira, inka za girinka zitangwa nabi, amasoko y’akarere n’ibindi byinshi. Ibi nibyo bitumye benshi mu bayobozi b’aka karere bafungwa, barimo na Meya wako Mugisha Philbert, abakozi b’akarere, abagitifu b’utugari n’imirenge, abashinzwe ubworozi n’abandi. Ubu noneho bigeze mu barezi,bategerejweho ubunyangamugayo bw’ejo hazaza.

Ibya Nyamagabe nta wabivuga ngo abirangize, abashinzwe kariya karere bakaze umurego muri byose kuko hari henshi bitagenda. Gahunda ya girinka mu mashuri, ibigo bimwe byahawe inka bigomba kuzitura ibindi ariko magingo aya hari aho utazisanga, no muri iki kigo cya Mukakalisa Anne Marie haravugwa inka eshatu zitagaragara.

Ikibazo cy’abakozi bakishyuza amafaranga bakoreye amaze imyaka (ibagiro rya Tare, akarere), amakusanyirizo y’amata, isarurwa ry’amashyamba ya Leta, SACCO yibwe miliyoni 120, n’ibindi n’ibindi.

Bamwe mu batuye aka karere bavuga ko byadogereye, ariko nta rirarenga, haracyari igaruriro, buri wese ashyizeho ake, ntibiharirwe bamwe. Aka karere Minisitiri w’intebe yagashinze Dr Mukabaramba Alivera, usanzwe anashinzwe imibereho myiza y’abanyarwanda bose; ariko iy’aba Nyamagabe by’umwihariko ibangamiwe n’abayobozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *