Nyamagabe: Umwarimu mu ishuri ribanza yakatiwe imyaka 3 y’igifungo azira ubujura

Sangiza iyi nkuru

Mu cyumweru gishize, Ubushinjacyaha Urwego rw’ Ibanze rwa Gasaka  bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyemo umwarimu witwa Maniraho Maurice wigisha mu mashuri abanza ya Gashwati aherereye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Mukungu, Umurenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe. Uregwa akaba yahanishijwe igihano cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubujura.

Ni ubujura bwabaye mu ijoro ryo  ku wa 07/01/2019 saa cyenda z’ijoro , mu mudugudu wa Kimicanga, Akagari ka Kaganza, Umurenge wa Tare.

Maniraho Maurice usanzwe ari umwarimu mu kigo cy’ishuri ribanza rya Gashwati giherereye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Mukungu, Umurenge wa Kitabi, ari kumwe na mugenzi we witwa Vianney alias Nyoni, bagiye mu rugo rwa Biziyaremye Jean Nepomuscène wari waraye izamu, bica amapata y’urugi binjira mu nzu bibamo ibintu bitandukanye harimo inkweto imiguru itanu , amapantaro ane , amakoti abiri , Radio ifite Speaker, Modem ya MTN, n’imipira ibiri.

Uregwa amaze gufatwa yiyemereye icyaha anakora urutonde rw’ibyo yibye hari kandi ibimenyetso n’imvugo y’uregwa wemera icyaha mu Bushinjacyaha, imvugo z’abatangabuhamya n’inyandiko mvugo ifatira n’isubiza ibyibwe, urutonde rugaragaza ibyo uregwa yibye, inyandiko yakozwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igaragaza urutonde rw’abantu biba mu murenge.

Icyaha cyo kwiba  giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 166 kigahanishwa kandi ingingo ya 167  y’itegeko ngenga Nº 68/2018/ ryo ku wa 30/08/2018 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *