Nyamagabe: Urukiko rwemeje gufunga iminsi 30 y’agateganyo babiri bakekwaho gucuruza abantu

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, bwasabiye gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ ukwezi  abantu babiri  bakekwaho icyaha cyo gucuruza abantu, kuri uyu wa Mbere ushize,  itariki 26 Werurwe 2018.
Ni nyuma y’aho kuwa 09 Werurwe 2018, umwe muri bo  yafatanywe Abarundikazi babiri yari ajyanye mu gihugu cya Kenya aho bari buve berekeza mu gihugu cya Arabia Saudite aho  bari bagiye gucururizwa.
Undi  we yafashwe kuwa 13 Werurwe 2018, afatanwa Abarundikazi bane bose yari abajyanye mu gihugu cya Arabia Saudite. Abo bantu bakaba babajyana bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru ivuga.
Abari bagiye gucuruzwa basubijwe iwabo, naho abakekwaho ibyaha  batangira gukurikiranwa. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rukaba rwaremeje ko bagomba gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.
Icyaha cyo  gucuruza abantu giteganywa kandi kigahanishwa ingingo za 250 kugeza ku ya 271 z’Itegeko Ngenga 01/201/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *