Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasomye urubanza ubushinjacyaha bwarezemo Mwumvaneza Patric, maze rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, rumuhamya ibyaha bibiri aribyo gusambanya umwana no gukuramo inda maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.
Ibyo byaha bikaba byarakorewe umukobwa w’imyaka 14 uba mu Nkambi y’impunzi ya Kigeme aho babanaga mu nzu imwe amukorera imirimo yo mu rugo. Nyuma yo kumutera inda, uyu mugabo yahise amushakira imiti ikuramo iyo nda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bimaze kumenyekana, Ubujyenzajyaha bwakoze dosiye buyishyikiriza Ubushinjacyaha nabwo buyiregera Urukiko bumushinja ibyaha byo gusambanya umwana no gukuramo inda; bushingiye ku mvugo y’uregwa, imvugo z’abatangabuhamya raporo z’ubuyobozi bw’inkambi n’icyemezo cya muganga byose byagaragaje ko uwahohotewe ari umwana kandi yabanaga mu nzu koko na Mwumvaneza Patrick ndetse ko bajyaga baryamana.
Src: NPPA
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


