Nyamasheke: Ababyeyi barihanangirizwa kwirinda kwigisha abana babo amagambo abiba urwango

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke burahamagarira ababyeyi basengera mu madini n’amatorero atandukanye guha agaciro gakomeye uburere bw’abana babo, birinda kubigisha amagambo abiba urwango, amacakubiri n’ibindi byose byaganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, ubwo Paruwasi ya Kibogora mu itorero ‘Methodiste Libre mu Rwanda’ yifatanyaga n’andi maparuwasi kwibuka abari bakristo baryo bazize  Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati ’’Leta irigisha ubumwe n’ubwiyunge ariko hari ababa batarahinduka mu mitima yabo nubwo ku manywa dushobora kubona ari nk’abandi bose ntitube twabatahura, ariko kuba hari aho ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu bana bo mu mashuri yisumbuye, bigaragara ko hakiri byinshi byo gukorwa mu gukangurira ababyeyi guha abana uburere bwiza, birinda kubashyiramo ibitekerezo bibi by’ivangura.’’

Yakomeje abwira abakirisitu ba paruwasi ya Kibogora ko gahunda ya Leta muri iki gihe ari iyo kunga abanyarwanda,  yihanangiriza buri mubyeyi kugenzura ibyo atoza abana be, bagakura bigihswa ibyiza ,haba mu nsengero, mu ngo,mu mashuri n’ahandi hose.

Mu buhamya bwatanzwe, Mukarumongi Julienne  warokotse Jenoside, avuga ko yagiye abwirwa n’abana bato amagambo, bigaragara ko babaga bayabwiwe n’ababyeyi babo kandi nyamara baravugaga ko basenga, agahera aho asaba ababyeyi kwigisha abana ibyubaka aho kubaroga babigisha ibisenya.

Yagize ati’’ kuba mu byanshegeshe muri Jenoside harimo n’amagambo mabi cyane y’urwango nabwiwe n’umwana w’umuhungu w’imyaka 15 n’agakobwa k’imyaka  11 kandi numvaga atari ayo bibwiye ubwabo, nyamara iwabo baravugaga ko basenga, byanyeretse ko hari ababyeyi babi bigisha abana babo urwango,  ngasaba buri mubyeyi wese uvuga ko asenga kwirinda kuroga abana be abashyiramo amagambo mabi y’ivangura, urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Pasiteri Ntambabaro  André, umwe mu bayobozi b’iyi paruwasi, avuga ko ari ikimwaro gikomeye cyane ku bakristo kuba hari bagenzi babo batakiri kumwe uyu munsi  kubera ko bishwe muri Jenosida yakorewe abatutsi nyamara hari abo basenganaga batabashije kugira icyo babamarira.

Iri torero rimaze kubarura abakirisitu 174 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu maparuwasi 20 ari mu mirenge 6 igize aka karere, paruwasi ya Kibogora yonyine ikaba yaratakaje abagera kuri 71, abarokotse bakaba bafashwa muri byinshi birimo kwiga,…

Abakirsto biri torero bakoze urugendo rwo kwibuka abari abapasiteri nabakristo baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *