Hamaze igihe havugwa ikibazo cy’abana bari munsi y’imyaka 5 bafite imirire mibi mu karere ka Nyamasheke batinda kuyivamo kandi bahabwa amata buri munsi na LODA kugira ngo bayivemo bagire imibereho myiza ariko bakanga bakayimaramo igihe, ibi bikaba biterwa n’ababyeyi bamwe baca ruhinga nyuma bakagurisha ya mata agenewe abana babo bari muri iyo mirire mibi.
Ikibazo nk’iki kiravugwa mu gasanteri k’ubucuruzi ya Gatare iherereye mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke aho umucuruzi witwa Sibomana Gérard, usanzwe acuruza Alimantasiyo aherutse gufatanwa Litiro 7 z’ayamata ubwo hagenzurwaga isuku muri iyi santere y’ubucuruzi.

Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gatare Iyamuremye Marcel, yavuze ko iyi ngeso basanzwe bayikeka muri iyi santere y’ubucuruzi bikagaragazwa nuko ubusanzwe umwana wahawe ariya mata neza mu mezi 3 kugera kuri 6 yagombye kuba yavuye muri iyi mirire mibi.
Akomeza avuga ko hari abageza no mu mezi 9 batarayivamo, bigaragara ko aya mata baba batayahawe ahubwo aba yagurishijwe kandi ubundi no mu dukarito azamo biba byanditsweho ko atagomba kugurishwa.
Aragira ati “dufite ikibazo ko bamwe muri aba babyeyi tuyabaha bakayagurisha. Ubundi buri mwana uri mu mirire mibi agenerwa Litiro y’aya mata ku munsi, bakayahabwa na LODA.
Twajyaga dufata ay’icyumweru cyose tukayaha umubyeyi akayajyana ngo ajye ayaha umwana ariko bamwe mu bana tukabona amezi arashira andi agataha nta gihinduka, mu gihe hari abandi ubona hari intambwe batera mu kuva muri iyo mirire mibi, tuza kubikenga ko yaba agurishwa.’’
Arakomeza agira ati “ubwo habaga ibikorwa byo kugenzura isuku muri iyi santeri y’ubucuruzi, harimo n’ushinzwe gutanga aya mata mu kigo nderabuzima cyacu, muri Alimantasiyo y’uwita Sibomana Gérard twahasanze Litiro 7 z’aya mata turayafata, ikibazo tugishyikiriza polisi iracyabikurikirana ngo irebe ko nta n’abandi bari muri ubu bugizi bwa nabi.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko kuva ubwo bagifatiye ingamba zikaze zirimo ko umubyeyi azajya aza agafata ya mata y’icyumweru cyose azanye ikayi yandikamo ko ayafashe, akayajyana ku mujyanama w’ubuzima umwegereye, akazajya ajyayo akahafata Litiro imwe gusa buri munsi agaha umwana, icyumweru cyashira agasinya ko ya mata yayabonye hanyuma akabona gufata andi.
Ngo bizagabanya iyi ngeso ni biba ngombwa icike burundu kuko n’abajyanama b’ubuzima bazajya bakurikirana uko aya mata ahabwa abana koko.
Abacuruzi na nabo bakangurirwa kutagura aya mata ngo bayagurishe kuko bihanirwa, bikazatuma akora icyo aba yagenewe.
Iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwagifatanye uburemere bukomeye aho cyagejejwe mu nama y’umutekano yako iherutse guterana n’uyu muyobozi w’iki kigo nderabuzima wari wayitumiwemo, agomba kwisobanura no kwihanangirizwa, umuyobozi w’akarere, Kamari Aimé Fabien avuga ko iyi ngeso atari iyo kwihanganirwa.

Ati “ntitwakwihanganira kugira abana bari mu mirire mibi, bababaje kuriya hanyuma ngo amata Leta ibagenera agurishwe, bakomeze babeho nabi. Ni ikibazo cyacu twese nk’ubuyobozi n’abaturage kurwanya iyi ngeso mbi abana bacu bakava mu mirire mibi.’’
Bwiza.com, yabajije uyu Sibomana Gérard impamvu acuruza aya mata avuga ko ari umubyeyi wari wayamubikije, ko atari ukuyacuruza, akaba atazongera kuyabika, akaba ngo ari na byo yasobanuriye polisi imuhamagaje.
Bamwe mu baturiye iyi santere y’ubucuruzi baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko iyi ari ingeso mbi ubuyobozi bukwiye kurwanya bwivuye inyuma, cyane cyane ko hari amata asanzwe y’inka zikamirwa bakwiye gucuruza ariko bakareka guhombya igihugu bashakira indamu mu mata agenewe abana bafite imirire mibi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


