umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_mukamasabo_appolonie_yijeje_abantu_bafite_ubumuga_ubuvugizi_ngo_insimburangingo_n_inyunganirangingo_zibashe_kwishingirwa_na_mituweli.jpg

Nyamasheke: Abafite ubumuga bababazwa no kuba mituweli itishingira insimburangingo n’inyunganirangingo

Sangiza iyi nkuru

Abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bababazwa no kuba mituweli itishingira insimburangingo n’inyunganirangiko kandi zihenze cyane, n’abazikenera benshi batishoboye binatewe n’ubumuga baba bafite butuma ntacyo baba bashobora kwikorera batazifite ngo babashe kwiteza imbere, bakanagira ikibazo cy’uko n’uwagira umufasha kuzibona bigoye kuko ziboneka kure yabo batagera byoroshye, bagasaba Leta kubatekerezaho byihariye kuri iki kibazo na cyo kigakemuka nk’uko hari n’ibindi yabakemuriye byari bibaruhije cyane.

Bavuga ko Leta yabakoreye byinshi batarondora, nko kuba yarabashyiriyeho umunsi wok u wa 3 Ukuboza bahura bakaganira ku bibazo byabo bakagira n’abo basaba kubakorera ubuvugizi kandi bugakorwa bimwe mu bibazo byabo bigakemuka, ariko ko bagihanganye n’ibibazo byinshi cyane birimo no kuba insimburangingo n’inyunganirangingo byifashishwa na benshi muri bo bitaboneka hafi na mituweli ntibyishingire kandi bibona umugabo bigasiba undi.

Uwabakurikiza Joséph ushinzwe imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga mu murenge wa Bushekeri muri aka karere, avuga ko iki ari kimwe mu bibaremereye cyane kuko hari bamwe muri bo bagendera ku bibando baba baciye mu mashyamba anyuranye mu rwego rwo kwirwanaho,abandi bakagenda bakambakamba kubera kubura uko bagira,abakeneye utugare ntibatubone, inkoni yera ku bafite ubumuga bwo kutabona na yo ikabona umugabo igasiba undi,hakaba n’ababura uburyo bagera kwa muganga. Bikaba byatuma banakurizamo gupfa, abandi kugera ku mashuri cyangwa aho abandi bari bikanga kuko badafite uburyo bagerayo.

Ati: “Zirahenda cyane kuko nk’uwacitse akaguru cyangwa akaboko insimburangingo zigeze ku mafaranga 600.000 kugera kuri miliyoni 2, ku nyunganirangingo nk’imbago imwe igura agera ku mafaranga 75.000 kandi akenshi hakenerwa 2, akagare kakagera kuri miliyoni yose, inkoni yera ikagura hagati ya 800.000 na 1.000.000.

Indorerwamo z’amaso ageze ku rwego rw’ubumuga na zo ntiwazibona munsi y’amafaranga 100.000, nk’umuntu ashobora kugira impanuka amenyo 5 agakukira rimwe kandi iryinyo rimwe risimbura iryavuyemo nk’insimburangingo ntiriri munsi y’amafaranga 40.000, utwuma dushyirwa mu matwi y’ufite ubumuga bwo kutumva ngo abashe kugira nibura na duke yumva na two turakosha.

Ibyo rero n’uburyo bihenda cyane kandi abenshi baba ari abasanzwe batunzwe n’ubuhinzi, batunzwe n’imiryango yabo cyangwa barahuye n’ubwo bumuga ari bo bari basanzwe batunze imiryango , kuyamarira ku kwivuza uba ubona abasigaye bashobora kwicwa n’inzara, bamwe bakabura uko bagira bagahera mu ngo hakaba n’abakurizamo urupfu kuko batabasha kugera kwa muganga.’’

Yongeyeho ati: “Hari nk’abakenera utugare bakatubura ugasanga barinda kugira abo mu miryango yabo bishingira kugenda babahetse mu mugongo kandi biravuna cyane, bamwe mu bana bakabura uburyo biga kubera ibyo bibazo, tugasanga Leta ishyize izo nsimburangingo n’inyunganirangingo kuri mituweli zikanagurirwa hafi umuntu atagiye gutanga ibya mirenge ngo azibone, byafasha cyane.’’

Mugenzi we Ngirimana Jean Paul w’imyaka 39,utuye mu murenge wa Karambi,avuga ko yaciwe akaguru afite imyaka 8 gusa nyuma yo kurumwa n’inzoka kumuvura bikananirana kugeza bagaciye, insimburangingo babanje kumuha zitari zifite ubushobozi buhagije bwo kumufasha zigasaza abagiraneza bakamuha izindi, asanga na we kwishingirwa na mituweli kwazo yaba ari intambwe ikomeye cyane itewe.
Ati: “Nk’izi nsimburangingo mfite nazihawe n’umugiraneza na bwo kuko nari ndi mu mikino y’abantu bafite ubumuga akadufasha turi 2 nkagira ayo mahirwe yo kuzibona,imwe igura amafaranga 600.000 kuzamura.

Kubera ko mu cyaro kuyabona bigoye, hari benshi tubona bagenda basimbagurika ku bibando bidafashe banga kwicara mu ngo ugasanga bibabaje cyane, kugira ngo uzave Nyamasheke ujye i Gatagara cyangwa I Kigali aho zikunze kuboneka,ntushobora kugenda uri umwe,ugira uguherekeza na we utangaho andi mafaranga, ukazigura menshi cyane, n’umugiraneza ugize izo atanga agaha bake kubera uburyo zihenze,ariko mituweli izishingiye n’umugiraneza wazitanga yaha benshi kuko yazigura make.’’

Ubwo muri aka karere hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ku nshuro ya 20,ku wa 3 Ukuboza, iki kibazo cyagarutsweho,umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’aka karere Uwitonze Richard na we agaragaza ko ari ikibazo kibabangamiye cyane.

Ati: “Kiraduhangayikishije cyane kuko abagihezwa mu ngo kubera kubura ikibunganira ni benshi,kuri ibyo hakiyongeraho no kuba ingengo y’imari igenerwa abantu bafite ubumuga igarukira ku rwego rw’Akarere gusa ntigere ku mirenge ngo binafashe mu kumenya n’abafite ibyo bibazo bose n’izindi ngorane zirimo, tugasaba dukomeje ubuyobozi bw’Akarere kacu ubuvugizi ngo hagire igikorwa.’’

Umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie wari wafatanije na bo kuri uyu munsi, yemeye ko agiye kubakorera ubuvugizi.

Ati: “Bansabye ubuvugizi kandi nabwemeye kuko ari ibibazo koko biremereye cyane. Mu by’ukuri zirahenze cyane koko,ku buryo bisaba ko abantu bakora ubuvugizi ngo bafashwe ko mituweli yabagoboka, kuba zagezwa ku bitaro bya hafi kandi natwe tukaba dufite ibiri ku rwego rw’intara,kugira serivisi zibitaho hafi batarinze gufata urugendo rurerure,ubuvugizi tuzabukora kandi twizeye ko hari ikizakorwa kuko Leta yacu ishaka imibereho myiza ya buri munyarwanda wese.’’

Kuri uyu munsi kandi ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR) ryahaye abantu 20 imbago bafite ubumuga bw’ingingo,abandi 17 bafite ubwo kutabona bahabwa inkoni yera, nyuma yo guha abandi 198 batishoboye bafite ubumuga mituweli, uwari uhagarariye iri huriro Murekatete Brigitte,avuga ko ikibazo cy’uko mituweli yagira icyo ibakorera bo batangiye kugikorera ubuvugizi.

Ati: “Mu bushobozi bwacu twabashije kubabonera biriya,ariko natwe kiriya kibazo twamaze kubona ko kiremereye cyane. Mu minsi ishize muri uyu mwaka twakoze inama I Kigali ku rwego rw’igihugu duhamagara MINISANTE na RSSB ifite mituweli mu nshingano,tubagezaho ibyo bibazo byose, twumva babyumva neza, dutegereje ko hari igikorwa, nihashira igihe nta gikozwe tuzongera twibutse tunabishyire mu nyandiko, twizeye ko hatazabura kugira ikibikorwaho.’’

Akarere ka Nyamasheke kabaririrwamo abantu bafite ubumuga bunyuranye barenga 10.000 barimo n’aba bakeneye cyane insimburangingo n’inyunganirangingo batazibona kuko badashobora kuzigondera n’ababafashije bagafasha bake cyane, bakishimira ko hari ibyo bafashwamo kwikura mu bukene, bagasaba ko bakomeza kwitabwaho n’inzego zinyuranye zibifitiye ububasha n’ubushobozi.
umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_mukamasabo_appolonie_yijeje_abantu_bafite_ubumuga_ubuvugizi_ngo_insimburangingo_n_inyunganirangingo_zibashe_kwishingirwa_na_mituweli.jpg
umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_mukamasabo_appolonie_aha_bamwe_mu_bafite_ubumuga_bw_ingingoimbago.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *