Ubuyobozo bw’akarere ka Nyamasheke burasaba abagatuye bagifite inzu zisakaje amabati ya Fibrociment, kuyakuraho vuba mu gihe avugwaho kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Ibi umuyobozi w’akarere yabitangaje ku wa 16 Nzeri 2017, ubwo ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rw’umuryango mutagatifu rwa Nyamasheke, bamurikirwaga aho igikorwa cyo gusimbuza aya mabati andi asanzwe adafite ingaruka ku buzima kigeze.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien, yasabye ababa bagifite inzu zisakaje aya mabati kuyakuraho vuba, igikorwa na we ubwe avuga ko gihenze.
Ati “twifuzaga ko amabati yose nk’ayo aho akiri ku nyubako muri aka karere akurwaho mu gihe cya vuba gishoboka, gusa bikajyana n’ubushobozi kuko bihenze, ku z’abaturage na bwo hakazabaho kubigisha kugirango bayakureho, uwo bigaragara ko atabifitiye ubushobozi akazabifashwamo, ariko akavaho kubera akaga ashobora gutera ubuzima bw’abazituyemo n’abazikoreramo.’’
Yakomeje avuga ko ahasigaye bene aya mabati ari ku nyubako z’ibitaro bya Bushenge zitagikorerwamo kuko hubatswe inshya, ku nyubako zimwe z’ishuri ryisumbuye rya Shangi, iz’abaturage zimwe zubatswe kera na zimwe mu zahoze ari iz’ubuyobozi, ibyahoze ari amakomini,…uko ubushobozi bugenda buboneka naho ngo akazagenda akurwaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira na Bwiza.com, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rw’umuryango mutagatifu, Soeur Nagiruwishema Lucie, avuga ko kuva iri shuri ryakubakwa mu 1952, ko inyubako zose zari zirigize zari zubakishije aya mabati ‘fibrociment’ kikaba cyari ikibazo gihangayikishije cyane ubuyobozi bw’iri shuri, abahiga n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo harimo n’ababyeyi, ariyo mpamvu bahagurukiye rimwe bagashaka ubushobozi ngo akurweho.
Agira ati “dutuye umutwaro wari uturemereye cyane twibazaga niba tuzatura bikatuyobera kuko twumvaga bitazashoboka kubera amafaranga menshi twabonaga bizadutwara,ariko ku bufatanye na Leta, ababyeyi n’ababikira b’abapenitente bashinze iri shuri tuyakuyeho”.
Kuyakuraho no gushyiraho andi mabati bidutwaye 86.673.693, harimo agera kuri 10.000.000 zatanzwe n’ababyeyi, andi arenga 9.000.000 atangwa na ba nyiri ishuri, andi ava ku mafaranga asanzwe y’ishuri n’ayo Leta igenera buri munyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye.’’
Yakomeje agira ati “twishimiye cyane ko dukuye ubuzima bw’abana turera, ababarera, abakozi bacu n’ubwacu twese mu kaga, kuko abahanga bavuga ko aya mabati ari mabi cyane kubera indwara nyinshi ashobora gutera cyane cyane iya kanseri.
Twahoranaga izo mpungenge uhereye ku bize hano mbere, abahiga n’ababyeyi babo, ariko ubwo tuyarangijeho tugiye kuryama dusinzire, twizeye ko turerera ahantu hadashobora gushyira ubuzima bw’abo turera mu kaga.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ibarura ryakozwe mu 2012, ryagaragazaga ko inyubako za Leta ifitemo amabati ya fibrociment zingana na 60% mu buso bwa meterokare zisaga miliyoni 1,3.
OMS ivuga ko abantu miliyoni 125 bakorera ahantu bashobora guhumeka umukungugu w’aya mabati bashobora kwandura kanseri y’ibihaha, ari nabyo bituma nibura ibihumbi 107 ku isi bipfa kubera ingaruka zo guhumeka uyu mukungugu.
Mu Rwanda hari ibyobo bigera kuri 15 byo gutabamo aya mabati ya fibrociment, mu karere ka Nyamasheje akuwe ku nzu ajyanwa gutabwa mu cyobo kiri i Gihundwe mu karere ka Rusizi aho ababishinzwe bahita bayataba.


Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera sylvestre/Bwiza.com


