Nyamasheke: Abakuze 145 barangije amasomo yo kwiga gusoma no kwandika bahawe impamyabumenyi

Sangiza iyi nkuru

Abantu 145 bakuze bigishijwe gusoma no kwandika bahawe impamyabumenyi bavuga ko bagiye kuzibyaza umusaruro binjira muri gahunda z’iterambere bazitirwagamo n’ubujiji.

Ku itariki ya 8 nzeri nibwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara, kuwizihiza muri aka karere bikorwa umurenge ku wundi, mu murenge wa Mahembe, wizihijwe ku wa 21 Nzeri 2017, ari nabwo abasoje amasomo bahawe impamyabumenyu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe, Ngendahimana Léopld, yavuze ko uyu murenge ufite amasomero 44 arimo abiga gusoma no kwandika 551 n’ababigisha 66, umwaka ushize hakaba hari hatangiye abagera kuri 228, aba 145 batsinda ibizamini bahawe,abandi 83 batabitsinze neza bakaba bagiye gusubiramo aya masomo.

Ashima cyane umuryango ADRA Rwanda, imbaraga washyize mu gukura mu bujiji abaturage b’umurenge ayobora, kuko ari na wo wonyine ubihakora.

Abagize amanota meza barahembwe:

Abanyeshuri bagize amanota kuva kuri 84 kugera kuri 96 ku mpamyabumenyi bahawe, banahembwaga Radiyo, abafite kuva kuri 78 kugera kuri 83 bahabwa amasuka, abafite 70 kugera kuri 77 bahabwa amajerikani, abagize kuva kuri 60 kugera kuri 70 bahabwa Bibiliya kugira ngo bajye barushaho gusoma buri gihe.

Avuga ko abarenga 2000 muri uyu murenge bataramenya gusoma no kwandika, bakaba bakomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga ngo na bo babimenye, cyane cyane ko bari mu makoperative, bajye babasha no gufatamo imyanya y’ubuyobozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Niyonkuru Verdianna w’imyaka 37,utuye mu kagari ka Gisoke, yabwiye Bwiza.com ko iyi myaka yose yamaze mu bujiji yamusubije inyuma cyane mu iterambere akurikije aho aba ageze iyo yiga.

Yagize ati’’ ubwo nahawe na Radiyo ngiye kujya numva amakuru ndusheho kujijuka, aya mahirwe yo kumenya gusoma no kwandika na yo ngiye kuyabyaza umusaruro ncuruza kugira ngo niteze imbere kuko mbere ntabishoborana, ngiye no gutunga telefoni imfashe mu iterambere nk’abandi nanjye mbashe guhamagara menye n’umpamagaye, nkorane n’ibigo by’imari niteze imbere, ndere neza abana banjye 3 umugabo yantanye.’’

Ngirimana Elphaz umuyobozi wa ADRA Rwanda muri uyu mushinga wa yo w’imbarutso y’iterambere mu turere twa Karongi na Nyamasheke, avuga ko mu myaka 6 bamaze batangije iyi gahunda muri utu turere twombi, abarenga 5000 bamaze kwigishwa gusoma no kwandika.

Ati’’ abavuye mu bujiji biteza imbere bifatika kuko baba babohowe iyo ngoyi mbi, bagatangira kwihangira imishinga ibyara inyungu bazi no kuyicunga, bagakorana n’ibigo by’imari bakiteza imbere kandi bigatanga umusaruro ukomeye, ku buryo banafasha abandi mu buhamya batanga na bo bakihatira kurwanya ubujiji.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko umwaka ushize abagera ku 5761 bigishijwe gusoma no kwandika, uyu mwaka abatangiye bakaba ari 3820.
Bamwe mu barangije gusoma no kwandika bari kumwe nabigisha babo nabayobozi banyuranye.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *