Nyamasheke: Abana 2 barimo uruhinja rw’amezi 2 bagwiriwe n’inzu barapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, imvura yamaze amasaha arenga 15 igwa, mu mugoroba wo ku wa 29 Mata 2020, yangije inzu yo mu mudugudu wa Rubona igwirwa n’umukingo igice kimwe cyayo kigwa ku bantu 4 bari bayirimo, umwana w’imyaka 7 n’uruhinja rw’amezi 2 bahita bahasiga ubuzima, undi w’imyaka 16 arakomereka bikabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagarama Subukino Gratien yabwiye Bwiza.com ko iyi nzu yari imaze igihe gito yubatswe. Ubwo iyi mvura yahereye mu gicuku cyo ku wa 28 igafata umunsi wose wo ku wa 29, ku masaha y’umugoroba ni bwo nyira yo, umugore n’abana be 3 bari bari mu gikoni. Hari abantu 4 bari baje kuhugama barimo umugore wari ufite uruhinja rw’amezi 2 aryamanye na rwo muri salo( salon) ,umukingo uri iruhande rw’inzu waridutse igikuta kirasenyuka kibagwaho aho muri salo.

Yagize ati: “Cyahise gihitana urwo ruhinja rw’amezi 2 rwari ruryamanye na nyina muri salo n’undi mwana w’imyaka 7 bari kumwe, nyina w’urwo ruhinja ku bw’amahirwe nticyamuhitana ariko afatwa n’ihungabana rikomeye ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karambi, akomeje kwitabwaho n’abaganga, umukobwa w’imyaka 16; mukuru w’uriya w’imyaka 7 na we arangirika cyane ariko bisa n’aho yaviriye imbere, ahita ajyanwa mu bitaro bya Kibogora na byo byahise bimwohereza muri CHUK.”

Yavuze ko uretse abo bapfuye, iyo mvura yanangije ibikoresho byo mu nzu, inangiza bikomeye izindi nzu 2 muri aka kagari,hakaba hari hasanzwe indi miryango 17 yakuwe mu manegeka, yari isanzwe icumbikiwe mu baturanyi hategerejwe gushakirwa aho iba. Avuga ko kandi iyi mvura igwa ari nyinshi cyane ikanangiza inzu binatewe n’imiterere y’uyu murenge, aho inzu nyinshi ziba zubatse ahantu h’imisozi nta n’uburyo bwo gufata amazi cyangwa kuyaha inzira buhagije bukorwa n’abaturage, zimwe zigasenyuka kubera amazi yabuze aho anyura akazicengera munsi.

Bibaye mu gihe mu mpera z’umwaka ushize mu Kagari ka Kabuga muri uyu murenge na bwo inzu abantu 16 bari bugamyemo imvura, yagwiriwe n’umukingo, 4 muri bo bahita bapfa bamwe mu basigaye bagakomereka. Icyo gihe, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukamana Claudette yasabye abagituye mu manegeka kwihutira kuhava.

Ati: “Imvura iragwa ari nyinshi cyane ikangiza amazu, imihanda n’ibiraro bimwe na bimwe, tugasaba abakiri ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwihutira kuhava, abubaka bakubaka ahabereye, inzu bakazikomeza, uwagize ibyago nk’ibyo abaturanyi n’ubuyobozi bakamufasha kubona aho aba heza.’’

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa kuri uyu wa 30 Mata.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *