Bamwe mu bana bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko uburyo bitabwaho n’ababyeyi babona budahagije, ko hari abakumbura ababyeyi kandi babana mu nzu imwe, bakabasaba kwisubiraho.
Baganira na Bwiza.com, bamwe mu bana bavuze ko kuba hari ubuzererezi no gutwara inda zitateganijwe bigenda byiyongera muri aka karere, ahanini biterwa no kubura uburere bw’ababyeyi kandi bahari.
Akimana Florence wiga mu mwaka wa 6 w’ abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Nicolas, asanga kwirirwa wiruka ushakira umwana ibishimisha umubiri ariko utita ku byiyumviro bye ari ukugosorera mu rucaca.
Yagize ati “hari uburenganzira tugenda tuvutswa n’ababyeyi uko ibihe bihita n’ibyo batubwira ngo ni iterambere birushaho gutwara ababyeyi benshi. Badushakira ibidutunga,imyambaro n’ibindi bishimisha umubiri, ni byo, ariko bakibagirwa ko dukeneye urukundo rwabo, inama zabo,kubabona no kubumva amajwi kuruta ibyo byose.’’
Yakomeje agira ati’’uku kutatwitaho uko byakagombye ni byo bikurura ubuzererezi no gutwara inda zitateganijwe bigenda byiganza no mu bafite ubushobozi n’izindi ngeso mbi nko kwishora mu biyobyabwenge,kudakora imikoro duhabwa neza no kumva ko umwarimu ari we tuzasimbuza umubyeyi, tubibona nabi tugasaba ababyeyi kwisubiraho.’’
Ababyeyi benshi baganiriye na Bwiza.com bavuze ko ibyo abana babavugaho ari byo, ko ariko bizamba cyane iyo bigeretseho amakimbirane yo mu ngo kuko ngo na yo hari aho agaragara cyane.
Nduwayo Oscar uhagarariye umushinga VSO muri aka karere ufite uburezi mu nshingano zawo,avuga ko guhangana n’ibi bibazo bitoroshye ariko bishoboka.
Ati’’ ntibyoroshye ariko birashoboka, kuko uretse gahunda y’ingo mbonezamikurire igenda ihindura byinshi mu mibereho y’umwana muri aka karere, natwe nka VSO twatangiye gufasha mu burezi bw’inshuke twumvisha ababyeyi ibyiza byabyo, bikanatuma na wa mwana wari kubura kirera iwabo badahari yoherezwa ku ishuri akitabwaho,kandi biragenda byumvikana nubwo inzira ikiri ndende.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yemera ko hari abayeyi bamwe badohoka ku guha uburere bukwiye abana, bituma bamwe bakura batumva ko urukundo rw’ababyeyi rubaho kandi babafite, abana bamwe bakagwingira hatabuze ibyo kubaha ahubwo habuze ababibaha kandi babana.
Avuga ko ingo mbonezamikurire y’abana, ababyeyi n’abafatanyabikorwa banyuranye , mu bufatanye bashobora kuba igisubizo cy’iki kibazo cy’ingorabahizi.
Mu myaka ishize aka karere kavuzwemo kugira abana batwara inda zitateganijwe cyane mu mashuri yisumbuye, guta amashuri ku bana bamwe, abana bakaba barakunze gutunga agatoki ababyeyi ku kudohoka mu kubitaho.
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


