Nyamasheke: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero bashimuta umuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru atangazwa n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, avuga ko hari abantu bari bitwaje intwaro bahagabye igitero, bashimuta abantu babiri barimo n’umuyobozi ariko nyuma baza kubarekura.

Abo bantu barimo abitwaje intwaro ngo banavugaga Ikinyarwanda, bagaragaye mu Cyankuba, Akagali ka Kagarama, mu Murenge wa Karambiuri hafi y’ishyamba rya Nyungwe, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2019. Abaturage bavuga ko bari baturutse muri Pariki ya Nyungwe, iboneka ryabo muri uyu murenge ngo riza gukurikirwa n’urusaku rw’amasasu rwamaze igihe kigera ku isaha.

Ababonye aba bantu, baganiriye n’Umuseke dukesha iyi nkuru, bavuga ko bari hagati ya 50 na 80, bashimuta umuyobozi w’Umudugudu witwa Eliazar Tabaro n’undi muntu umwe badatangaza amazina ariko nyuma ngo baza kubarekura.

Batangaza ko muri iryo shyamba rya Nyungwe bahumvise urusaku rw’amasasu rwamaze igihe kigera ku isaha, bagakeka ko zaba ari ingabo z’u Rwanda zakozanyagaho n’abo bantu bari bagabye igitero.

Mu gihe abaturage batangaza ko hashobora kuba hari umuntu umwe waguye muri icyo gitero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi, Emmanuel Uwizeyimana, yavuze ko byabayeho, hari abantu bagaragaye muri uyu murenge ariko ko atari we watangaza aya makuru.

Yasabye iki kinyamakuru kubaza umuyobozi w’akarere, ko ari we waba uyazi neza kumurusha. Yagize ati “Wahamagara Mayor kuko ejo niwe wari waje kubikurikirana n’ingabo”.

Umuvugizi w’ingabo atangaza ko aya makuru barimo kuyakurikirana, mu gihe Meya we avuga ko aribwo bwa mbere amugeze mu matwi n’ubwo bwose Emmanuel Uwizeyimana yari yatangaje ko Meya ayazi kumurusha nk’uwayakurikiranye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *